Yesaya 6:1- Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Dore ibintu 5 byabaye umunsi Yesaya abona Imana.
- Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
“Kuva 15:11 – “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!”
Igitangaje ni uko “Attention” na “focus” byose by’ijuru biba ku Mana. Abamalayika, ibinyabuzima…nta kindi bakora. Iyo uhuye n’Imana uyiharira icyubahiro ni nayo yonyine ugira intumbero.
- Imana yamweretse ubwiza bwayo wenyine. Imana ijya yiyereka umuntu ku giti cye.
Kwinjira mu bundi bwiza ntabwo ari igikorwa rusange. Yesaya niwe wenyine wabonye Imana na kiriya cyubahiro cyayo. Abandi bari mu rusengero ntaho byanditse ko babonye ibyo yabonaga. No mu gihe cyacu bikunze kubaho ko umuntu umwe cg bake basurwa n’Imana mu materaniro abandi bakimeze uko baje. Umwe akuzura umwuka, agapfukama, amarira agatemba, undi yibereye kuri messenger, what’s up na facebook mu rusengero.
- Yesaya yahuye n’ubwiza bw’Imana abona kwimenya ubwe.
Yesaya yari abayeho atiyizi kugeza umunsi ahuye n’Imana. Igihe nkijijwe abantu benshi barambazaga ngo ukijijwe iki ko usanzwe uri umwana mwiza? Ariko namenye neza uko NSA mpuye n’Imana. Yesaya yabonye ibyaha bye. Abona ukuntu yanduye, adakwiye. Niba ushaka kwimenya haranira kwinjira mu bundi bwiza muri uyu mwaka wa 2018.
- Imbaraga zoza ibyaha zitunzwe n’Imana gusa. Iyo uhuye n’ubwiza bw’Imana irakweza. Yesaya wari wanduye, yahinduwe no guhura n’ubwiza bw’Imana. Wowe wananiwe kunesha ubusinzi, ubusambanyi, kuva mu bujura, kureka uburozi, ndakwifuriza kwinjira mu bwiza buhindura.
- Yesaya abona ubwiza bw’Imana yamenye neza isi atuyemo. N’ushaka kumenya isi utuyemo n’uko imeze winjire mu bundi bwiza.
Ndagushishikariza kwinjira mu bwiza buhebuje!
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko