Ibintu 4 umukristo agomba kwigira kuri Nehemiya
Nehemiya 1:4
Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti “Ndakwinginze Uwiteka Mana (…)”
Muri iki gitondo hari ibintu 4 nibutse twigira kuri Nehemiya nibutsa abakristo bo mu gihe cyacu:
- Gukunda igihugu cyawe no kugisengera mbere yo kwisengera ubwawe.
Nasanze kimwe mu biranga abantu bakuze mu masengesho ari ibyo basengera. Abanyamasengesho bato basengera ibibazo bibareba (ibiryo bye, akazi ke, urushako rwe, indwara ye, abana be, muri make jye n’ibyanjye…). Abanyamasengesho bakuze baterura umutwaro w’Igihugu: amahoro, ubukungu, iterambere, umubano n’ibindi bihugu, ubusugire n’umutekano, uburezi, imibereho myiza,…
2. Kwihana kubw’ibyaha bikorwa mu gihugu.
Mu gihugu hakorerwa ibyaha byinshi bikorwa n’abene gihugu cg abagituyemo: ubusambanyi, ubujura, gukuramo inda, kunywa ibiyobyabwenge, human trafficking, akagambane, akarengane, ubugambanyi, etc. Nehemiya yagize ubutwari bwo kwihana ibyaha by’igihugu, yihana ibyaha atakoze ubwe kuko yamenye ko ari inshigano ye. Nibutse abasenga ko ari inshigano yacu kwihana ibyaha bikorerwa mu gihugu. Ntabwo ababikora aribo dutezeho kubyihana. Bo bifuza gusa ko Leta itamenya ko babikora ngo babikomeze!
3. Kumenya umugisha wo kugira no kuba mu gihugu.
Nehemiya yahishuriwe ko isengesho rikomeye ari irisabira abantu kuva mu mahanga banyanyagiyemo bagatura mu gihugu cyabo. Atandukanye n’abanyamasengesho bo gihe cya none batinda cyane basengera abava mu gihugu cyabo ngo bajye mu mahanga.
4. Kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Abantu benshi basenga bazi ko bo bashinzwe gusenga gusa. Nyamara siko bimeze. Buri muntu ukunda kd usengera igihugu cye arasabwa no gutanga umusanzu mu iterambere ryaco. Nehemiya yamenye ko abasengera igihugu nabo bagomba kumenya neza inshigano bafite mu kugikorera.
Ari mu bantu ba mbere bahuje gusenga bakora no gukora basenga.
Birababaje kubona benshi mu bantu basenga bo mu gihe cyacu ariko badakozwa undi murimo cg badakora neza ibyo bashinzwe. Hari abo tuvugana bakambwira ngo njye Imana yavuze ko nzayikorera cg ngo Imana yambujije kugira ikindi nkora, ngo Imana izantunga. Abantu nk’abo bava mu butayu bajya mu butayu, bava ku musozi bajya ku musozi, bava ku muhanuzi bajya ku wundi, bategereje ko ibisubizo byabo bahura nabyo! Ego birashoboka ko Imana yakoresha umuntu full time ariko ibikoresha umuntu ukunda gukora kuruta uhungira gukora mu masengesho.
Nta kintu kibi nko gukorana n’umunyamasengesho ariko udakora akazi ke neza! Gusenga biba byiza cyane iyo bijyanye no gukora!
Mugire igitondo cyiza!
Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight
Foursquare Gospel Church Kimironko