Ibintu 2 bituma tukiriho – Ev. Ndayisenga Esron

IMANA IKURINDIRA IBINTU BIBIRI./EV Ndayisenga Esron

Rom 2:7
[7]Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.

Zab 118:17
[17]Sinzapfa ahubwo nzarama,Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.

Ibintu bibiri bituma tukiriho ni ibi bikurikira

1.Icyo wamariye Imana n’abantu

Uyu Tabita yarindiwe icyo yamariye imfubyi n’abapfakazi Imana iramuzura

Morikayi na we yarengewe n’uko yigeze kuburira umwami igihe yari agiye gukorerwa coup d’etat.(Kudeta).

2.Icyo uzamarira Imana n’abantu

Imana iyo ikurinze iba irinze umugambi wayo uri muri wowe.Tugendana ibanga.
Umwanditsi ati Abayuda barusha iki abandi?Babarusha muri byose kuko babikijwe ibyasezeranyijwe.

Erega umwanditsi yaranditse ngo turicwa umunsi ukira, kuba udapfa suko ibikwica byabuze (impanuka, indwara, abarozi, Ibiza,abajura….)ariko kubera ko ugifite ibyo kuvuga humura uracyariho kandi niba ukibitse umugambi w’Imana uzakomeza ubeho.

Mugire amahoro muramire muri yo.