Ibimenyetso By’Umwuka Wera ( Igice Cya 2) /EV Justin HAKIZIMANA

Iyo usomye Ibyanditswe byera usanga hari amashusho atandukanye Mwuka Wera agenda afata bitewe n’uburyo agenda yigaragaza.

Ayo mashusho ni yo tuvuga nk’ibimenyetso by’Umwuka Wera cyangwa ibigereranyo.

Mu mashusho cyangwa ibimenyetso tubona muri Bibiliya harimo :

Ejo  twavuze birambuye ku muriro

ariko reka tuvuge ku bindi bigereranyo bisigaye :

2. AMAZI:

Reka dusome Yohana 7:37-39

Imigezi y’amazi y’ubugingo

37 Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe.

Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.”

Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwaubwiza bwe.

Umwuka Wera ni nk’isooko y’amazi y’Ubugingo idudubiriza hejuru y’imitima y’abizera, akayezaho imikungugu n’imyanda yose y’ibyaha

(Ezekiyeli 36,25).

Nkuko amazi atuma abantu bagubwa neza muri bo iyo bayanyoye bagashira inyota ni nako Umwuka Wera amerera abizera mu buryo bw’umwuka.

Kandi amazi burya atosa ubutaka bwari bwumagaye.

Umuntu iyo yahembutse mu Mwuka, asigara ahesha abandi umugisha (Yohana 7:37-39),

Kandi uko ugenda utera intambwe mu by’Umwuka ninako urushaho kuyoborwa no gukoresha n’uwo Mwuka (Ezekiyeli 47,1-5)

3. AMAVUTA: Dusome Abaheburayo 1,9

Amavuta ni ikimenyetso cya Mwuka Wera kimenyerewe, ndetse ni ijambo abantu benshi bakoresha kenshi. Muri Bibiliya, tubona amavuta yaragiye akoreshwa mu kwimika abami, abatambyi n’abahanuzi ndetse abigisha bamwe bita umubatizo wo mu mwuka Wera Gusigwa amavuta yo kwishima (Yesaya 61, 3).

Umukozi w’Imana ukorera mu mavuta ntako asa.

Ariko ntuzahure n’umukozi w’Imana yashizeho. Aba akarishye,

ari indwanyi,

azinze umunya,….. ariko iyo ari mu mavuta, ibintu byose biroroha.

Kubwiriza biroroha,

gusenga biroroha,

guhanura biroroha,

gukorera Imana biroroha.

Ariko iyo ntayo utarasinzwe mu buryo bw’Umwuka warihamagaye cyangwa warahamagawe n’abantu atari Imana yagusize, uhora utera ibibazo mu murimo w’Imana.

Bibiliya itubwira ko Dawidi amaze gusukwaho amavuta kuva ubwo Mwuka Wera yagiye amuzaho cyane.

Namwe Mwuka Wera ntagasibe kubabaho cyane ariko birasaba amavuta.

4. IKIMENYETSO

:Dusome Efeso 4:30

Ikimenyetso cyangwa cachet (Stamp) kigaragaza uburenganzira umuntu afite ku kintu mu buryo budasubirwaho. Abo kwa Koloneliyo (Ibyak 10) bamaze kumva Ijambo bakizera mu mitima, bahawe mwuka Wera abajyanye na Petero barumirwa. Bati b’abanyamahanga na bo bahawe Mwuka Wera nkuko natwe yamuduhaye? Bati reka noneho ubwo Imana ibemera natwe tubabatize mu mazi menshi(Ibyak 10,44-48)

Rero Mwuka Wera ni ikimenyetso dushyirwaho kerekana ko turi ab’Imana mu buryo budasubirwaho.

Ni yo mpamvu Ijambo rivuga ngo Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa (Yohana 14,17).

5. INUMA: Dusome Luka 3,21-22

Inuma ni ikimenyetso cyo gutungana (ubutungane). Inuma ni inyamahoro ntigira amahane. Nta kibi igira, nta mahugu nta n’ubugome wayisangana.

 

Uko niko umuntu ubabwamo n’Umwuka amera. Yesu abatizwa Mwuka Wera yamujeho mu ishusho y’inuma.

6. UMUYAGA : Dusome Yoh 3,8 ; Ibyak 2,2

Umuyaga ni ikimenyetso cy’umurimo w’Umwuka Wera wo guhindura abantu kuba bashya.

Umuyaga ntugaragara ariko urawumva ukumva guhuha kwawo. Uko ni nako uko guhindurwa n’Umwuka Wera kugaragarira mu bimenyetso nyamara mu gihe biba ntiwavuga ngo birimo kugenda gutya.

Uwo Mwuka Wera yahinduye, impinduka igaragarira mu mirimo ye,

mu mico ye no mu myitwarire ye.

Mu cyumba cyo hejuru umuyaga warahushye cyane,impinduka ikomeye yabonetse kuri Petero na bagenzi be bashira amanga bava mu bwoba batangira gukora mu buryo bushya.

 

Ev. JUSTIN HAKIZIMANA