Iyo usomye Ibyanditswe byera, usanga hari amashusho atandukanye Mwuka Wera agenda afata bitewe n’uburyo agenda yigaragaza.
Ayo mashusho ni yo tuvuga nk’ibimenyetso by’Umwuka Wera cyangwa ibigereranyo.
Mu mashusho cyangwa ibimenyetso tubona muri Bibiliya harimo:
- Umuriro,
- amazi,
- amavuta, ikimenyetso (cachet)
- inuma,
Munyemerere muri aka kanya tuvuge ku muriro.
Reka dusome:
Abalewi 6:5-6Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw’ibitambo by’uko bari amahoro. Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. Iby’ituro ry’ifu;
Matayo 3:11 Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro,;
Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Ibyak2: 3
UMURIRO: Ubusanzwe Umuriro uratwika ugakongora ; Umuriro w’Umwuka Wera utunganya umuntu ukamwezaho imyanda yose nkuko Umuriro utunganya icyuma mu ruganda.
Yohana umubatiza yabwiraga abaje kubatizwa ati :Jyewe ndababatirisha amazi ngo mwihane ariko inyuma hari undi(Mubatiza) undusha ubushobozi, ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro (Matayo 3:11).
Aha ndagira ngo muhishurirwe ababatiza babiri, umwe ni Yohana ubatirisha amazi undi ni Yesu ubatirisha Mwuka Wera n’umuriro.
Hari kandi n’amariba2:
(1)Iriba rya Yohana ari ryo mazi y’uruzi rwa Yordani.
Iyo wibiyemo uvamo ukonje, ujojoba amazi,ni iriba ry’umubatizo wo kwihana ibyaha. Urivuyemo aba asanzwe gusa afite ubwo buhamya .
(2)Iriba rindi ni irya Yesu. Ryo ni iryo mu mwuka. Ntiriboneshwa amaso kandi ni iriba rya Mwuka Wera n’Umuriro.
Iri rihagazemo umubatiza witeguye kubatiza kandi na we arihagazemo mu buryo bw’umwuka ntaboneka.
Iyo wibiyemo uvamo mu isi y’umwuka uri Umuriro utwika abadayimoni. Muzarebe abadayimoni ntibatinya frws umuntu afite, ntibatinya amashuli yize, ntibatinya icyubahiro cye ariko batinya umuntu wabatijwe mu mwuka Wera.Iyo wibiye muri iryo riba, uvamo uri mushya uri umuntu udasanzwe.
Ntujojoba amazi ahubwo uba ujojoba Umuriro mu isi y’Umwuka ubasha no gukongeza abandi.
Mwene uyu ntakonja ahora ashyushye kuko Umuriro utajya ukonja ku gipimo icyo ari cyo cyose.
Niyo mpamvu uwabatijwe mu mwuka Wera ahorana ububyutse muri we. Halleluaaaaa
Niba mubyibuka neza twize ko Umwuka wera ari umwe mu ba persona bagize ubutatu bwera bw’Imana.
Iyo rero wakiriye Imana mu buzima bwawe.
Kandi Imana yacu ni umuriro ukongora. Muri wowe haba harimo Umuriro niyo ugenda mu nzira cyangwa uryamye mbese aho uri hose.
Niyo utuje nk’umunyamahoro ariko muri wowe harimo Umuriro.
Uba umeze nk’igikoma basutse mu gikombe hashira umwanya hejuru hakaza urukoko.
Iyo ukozeho wumva cyahoze, ariko iyo wibeshye ugahubuza ukagotomera kirakotsa. Niko uwabatijwe mu mwuka amera.
Umureba inyuma ukabona aratuje ni umunyamahoro, ariko wibeshye ukamwendereza wabona ingorane.Halleluaaaaa umuriro w Umwuka Wera
Kuri Pentecote, abigishwa n’intumwa bari mu cyumba cyo hejuru bibijwe muri rya riba rya 2 ari ryo rya Yesu.
Habonetse ibishashi by’umuriro(Ibyak 2,3), buri wese yakira igishashi cye(Bibiliya yavuze ngo ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo) . Ku bantu 120 (Ibyak 1,15) habonetse ibishashi 120.
Buri wese afite igishashi cye.
Na we wakire igishashi cyawe uyu munsi UMURIRO WAKE MURI WOWE URUDACA. Aminaa
Ntukeneye amavuta y’abandi ahubwo ukeneye igishashi cyawe.
Reka dusoze tuvuga ngo UMURIRO UHORE WAKA KU GICANIRO.
(Soma Abalewi 6:1-6)urebe
Kera mu Isezerano rya kera hari ibyo Umutambyi yagombaga kwitondera mu gihe cye kugira ngo arinde uyu muriro ngo utazima kuko wagombaga guhora waka. Mu Isezerano rishya, habayeho igicaniro gishya n’umuriro mushya ari wo wa mwuka Wera wakongejwe ku munsi wa Pentecote. Kandi si ibyo gusa ahubwo hari n’abatambyi bashya ari bo jye nawe(1Pet2,9).Rero dufite inshingano zo kurinda uwo muriro. Twakwigira Ku mutambyi wa kera bikadufasha kumenya icyo twakora ngo Umuriro uhore waka:
KWAMBARA IMYAMBARO YERA. Umutambyi Yagombaga kuba yambaye umwambaro wera(Abalewi 6,3):
kuri twe bishushanya kubaho ubizima bwera butari ubw’ibyaha
GUCANA UMURIRO USHYITSE. Umutambyi Yagombaga gucana Umuriro ushyitse(Abalewi 10,1-3):
Kuri twe ni ukwitanga byuzuye mu by’Imana atari ukujenjeka,tugakora ibintu bishyitse bitari ikitiriro cyangwa nikize.
KUGUMA KU GICANIRO. Yagombaga kuguma kugicaniro(Abalewi 6,1) ntatawanyike ngo asige igicaniro :
Kuri twe ni ukudatakaza ibihe byo gusenga no kubana n’Imana
KWENYEGEZA. Yagombaga guhora yenyegeza(Abalewi 6,5) ngo umuriro utazima :
Kuri twe ni uguhozaho gusenga, Ijambo, guterana kwera, kujya ku ifunguro ryera, gukorera Imana….. n’ibindi byose wakora bigusunikira mu busabane n’Imana.
Gutindura
(Abalewi 6,3): uko wenyegeza ivu ririyongeranya,iyo rimaze kuba ryinshi rizimya Umuriro ubwaryo. Bityo rero hagomba kubaho igihe cyo gutindura ivu.
Kuri twe ni ukwezwa twaturirana ibyaha (Yakobo 5,16 ; Abaheb 12,14)
Hejuru y’ibyo byose umutambyi yagombaga guhora ari maso ngo Umuriro utazima yisinziriye. Kandi nubundi Ijambo riratubwira ngo Mube maso.
Ngaho natwe intego yacu nibe ngo Umuriro Uhore waka.Wibuke ko ari wowe mutambyi(1Pet 2,9-10) ugomba kurinda uyu muriro mu itorero no mu bugingo bwawe ngo uhore waka. Umwami Imana abane namwe.
Ev. JUSTIN HAKIZIMANA