Abakirisitu bagaragarira kenshi mu bikorwa bakora niyo mpamvu ituma rimwe na rimwe imbuto bera zifasha ubabona kubamenya, kubasobanukirwa no kubatandukanya: Ev SHYAKA Gaspard
Zimwe mu ndangagaciro zizagufasha kumenya umukristo nyawe nuko uzasanga Avuga ukuri buri gihe akamenya gutega amatwi neza abandi akirinda guhemuka.
Bene uyu mukristo kandi ibindi bimuranga nuko uzasanga mu mibereho ye ya buri munsi ayoborwa n’umutima wo kwihangana no kubabarira vuba, bikamuhesha kugirirwa icyizere n’abantu benshi.
Ahorana inyota yo gusenga no kwiyiriza ubusa kandi buri gihe akarangwa no gukurikiza ijambo ry’Imana mu migenzereze ye kandi uko agenda akura mu mwuka ni ko agenda arushaho guca bugufi, bene uyu muntu kandi ikizamuranga nuko aba asobanukiwe no gutanga, kandi agatanga cyane, atanga icyacumi kandi ajyana ituro mu nzu y’Imana ntagenda imbokoboko.
Izindi ngeso zizamukubwira nuko atirwanirira ahubwo akihana vuba cyane mu rwego rwo gukunda no guharanira amahoro agakunda abantu, kandi akagira n’impuhwe, uyu mukristo kandi usanga azi igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka kubera ko aba yuzuye ubwenge bw’uburyo bwinshi mu buzima ari nabyo bimutera kubaha abantu.
Atinya Imana akubaha abakwiriye kubahwa, akishimira ibyo afite.
Bene uyu mukristo kandi ngo aho umusanze arangwa no kuba yakira neza abandi kandi ashoboye ubuyobozi akitanga kandi akirinda kujyanwa n’inyigisho zibonetse zose akirinda gucira imanza abandi no kubagaya byose abifashijwemo no kwizera.
Umukristo ukuze uzasanga akunda kuboneka mu bikorwa byo ku rusengero buri gihe, ntakerererwa, yera imbuto, yorohera bose, ntakunda kwigira intungane kurusha abandi kandi ngo ntahangana n’abandi.
Ev SHYAKA Gaspard// ADEPR PAROISE Gahogo