“Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5).
Yesu Kristu yabaye urugero rwiza rw’umugwaneza nyakuri. Ni umunyembaraga ariko w’umugwaneza.
Dore bimwe mu bigaragaza ubugwaneza bwe mu gihe yari ku isi:
- Umunyabutware ariko wiyoroshya.
Yabwiraga umuntu ati, “Nkurikira.” Ikindi kigaragaza ubutware bwe, ni iri jambo, “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6).
Ariko ibi byose ntibyamubujije guca bugufi akoza abigishwa be ibirenge. Aha ytwibutsaga guca bugufi. ‘kandi ushaka kuba uw’imbere muri mweajye aba imbata ya bose.’ (Mariko 10:44).
- Nta cyaha yakoze ariko akakira abanyabyaha.
Ku bamurwanyaga yababazaga ati, “Ni nde muri mwe unshinja icyaha?” (Yohana 8:46). Gusa ubutungane bwe, ntibwatumaga atiyeyegereza bose. Abana bishimiraga kubana na we, nk’uko abakoresha b’ikoro cyangwa indaya bamwegeraga.
- Umunyembaraga ari wuje urukundo.
Kuba umunyembaraga ariko udafite urukundo, uba ubangamiye abandi kuko uba ubabereye umutwaro. Ariko na none kuba umunyarukundo udafite imbaraga, bituma ntacyo uha agaciro kuko uba usa n’utabona ibiba.
Yesu aganira n’umusore w’umutunzi, yamugaragarije urukundo ariko anamwereka inzira ikwiye ngo aragwe ubugingo buhoraho. (Mariko 10:17-23).
- Yakoraga byinshi ariko ntiyirate imbaraga ze.
Yesu yakoraga imirimo myinshi: kwigisha, gukiza indwara, kwirukana abadayimoni, kwigisha, ingendo… Nta nahamwe yigeze agaragara nk’umunebwe. Nubwo yakoraga iyi mirimo yose, ntibyamubuzaga gufata umwanya agasenga, yaka Imana imbaraga. Yafataga amajoro agasenga (Mariko 14:32; Luka 6:12), agasenga no mu gitondo cya kare (Mariko 1:35), yanasengeraga umurimo yabaga yenda gukora (Matayo 26:38-46; Luka 6:12).
Yesu yari umunyembaraga nyinshi, ariko yabanaga na bose. Iyo witegereje uburyo Yesu yitwaraga, biguha ishusho y’umugwaneza nyawe. Umugwaneza ariyoroshya, yumva abandi, areka abandi bakamwegera kandi aba yuzuye urukundo.