IBIKOMEYE ABIHINDURA IBYOROSHYE/ Ev Ndayisenga Esron
Yer 33:2-3,6
[2]“Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
[3]‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’
[6]Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.
Umuririmbyi ati amasengesho,amasengesho y’abera ashobora guhindura imigambi y’ababi.Akuraho imisozi agasenya ibihome.
Nshuti ibyaguhahamura ni byinshi,bikagutera ubwoba ariko umurengezi ari hafi yawe wigira ubwoba humura ishobora guhindura iyo migambi.
2 Abami 3:18
[18]Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n’Abamowabu.
Witinyishwa n’ibyo bagukangisha haba mu kazi cyangwa muri business,mu miryango,mu manza,mu burwayi,…Biroroshye.
Mbifurije gukomezwa n’Imana
Ev Ndayisenga Esron/0788821682