ibijyanye no guhumanuka/ Rev. Mugiraneza J Baptista

ibijyanye no *guhumanuka:*

Guhumana k’umugore wabyaye

Guhumana k’umugore uri mumihango

Amategeko y’ibibembe

Kwerezwa Uwiteka
Uyu munsi turiga ku guhumana ku mugore wabyaye no guhumana ku mukobwa cg umugore uri mu mihango.

: *1⃣ Mbere yuko tureba ibyo Guhumana no guhumanuka tubanze turebe intego nkuru y’igitabo cy’Abalewi.*

1.1. *Izina ry’igitabo*

Izina ry’igitabo cy’Abalewi mu rurimi rw’igiheburayi ni “wayyigra” bivuga *”ahamagara”*1:1.

Izina ry’iki gitabo mu rurimi rw’ikigereki “Leuitikon” rijyanye n’imirimo y’abalewi. Iri zina riboneka muri Bibiliya hiduwe mu kigereki n’abantu babahanga 70 bayitaga *Septuagint*.

Iri zina ni ryo ryakoreshejwe muri Bibiliya bita *Vulgate* bashaka kwerekana intego nkuru yo muri iki gitabo. Bituma igitabo cyitwa Abalewi.

Iri zina rikaba riva kuri Lewi ariwe sekuruza w’umuryango w’Abalewi.

1.2. *Inyigisho nkuru y’igitabo cy’Abalewi*

Inyigisho nkuru yacyo ni *ukwera kw’Imana* “Holiness of God”.
Imana ikaba yaratoranije ubwoko kugira ngo buyibere abera (Abalewi 19:2).
Muri iki gitabo Ijambo *ukwera* ribonekamo inshuro zirenze 150.

Nanone muri iki gitabo cy’Abalewi Imana ivuga ishuro nyinshi iyi nteruro *Muzaba abera kuko Ndi uwera* (Abalewi 11:44,45; 19:2; 20:7,26; 21:6). Imana ikaba yifuzaga ko ubwoko bwayo bugira kwera bukagira itandukaniro yabwo n’andi mahanga yari abakikije.
Akaba ariyo mpamvu bagomba kwirinda mubyo baryaga n’uko babagaho.

Isezerano Rishya naryo risaba abizera kuba abera mu ngeso zabo zose (1 Petero 1:15-16; 2:5, 9; Ibyahishuwe 22:11).

1.3. *Intego y’igitabo cy’Abalewi*
Intego ya mbere y’iki gitabo yerekana inzira yo kwegera Imana binyuze mu gutamba ibitambo no gusabana n’Imana binyuze mu kwitandukanya n’ibibanduza.

Ibi byasuraga Yesu Kristo uzaza akaba igitambo kizima kiduhuza n’Imana. Uyu murimo Yesu akaba yarawusohoreje ku musaraba.

Intego ya kabiri y’iki gitabo gitanga amabwiriza ku batambyi no ku bisiraheli uko bagombaga kwitwara imbere y’Imana yera.
[

: 2*Guhumana k’umugore wabyaye*

Ibi tubisanga mu gitabo cy’Abalewi 12:1-8.

Iri tegeko ryari rikubiyemo ibi bikurikira:

Iminsi yo guhumana k’umugore wabyaye iminsi y’umuhungu yari itandukanye ni uy’uwabyaye umukobwa;
Igitambo yagombaga gutanga
cyo guhumanuka.

Umurongo wa 7 utubwira ko iri ari itegeko ry’umugore ubyara. Turebe uko ryari riteye n’ibyo ryasabaga.

2.1. *Guhumana k’umugore wabyaye umuhungu.*

Umugore wabaga yabyaye umuhungu yamaraga iminsi 7 ahumanye (12:1-2);
Ku munsi wa 8 umwana yarakebwaga (Abalewi 12:3); ibwiriza ry’umuhango wo kugenya uboneka mu Itangiriro 17:9-14.

Nyuma yagombaga kumara iminsi 33 iki gihe ntabwo yakoraga ku kintu cyera, ntiyajyaga mu buturo bwera iyi minsi itaranrangira.
Iyi minsi yose hamwe yari 40. Uwabyaye umukobwa yayikubaga kabiri ikaba 80.

Uyu muhango na Yesu barawumukoreye (Luka 2:21-24) bigaragara ko yajyanywe mu rusengero nyuma y’iminsi 40.

Bakaba baratanze ituro ry’intungura 2 bikaba bigaragaza ko Yozefu na Mariya bari abakene, kuko abakire bazanaga umwana w’intama utaramara umwaka.

2.2. *Uguhumanuka k’umugore wabyaye umukobwa*

Aho byatandukaniraga no guhumana kuwabyaye umuhungu ni ku minsi kuko yagombaga kumara iminsi 14 umuhungu we twabonye ko yamaraga iminsi 7;

Nyuma akamara iminsi 66 yose hamwe ikaba 80 (Abalewi 12 :5).
Ikindi batandukaniyeho nuko kuwabyaye umuhungu ku munsi wa 8 baramukebaga (circumcision).

2.3. *Uko guhumanuka byagendaga*

Byasabaga gutegereza iriya minsi ikarangira bitewe nigitsina wabyaye.

Wasangaga umutambyi witwaje ituro rigizwe n’intama itaramara umwaka ryo koswa, n’icyana cy’inuma cg intungura imwe cyo gutambirwa ibyaha (Abalewi 12:6-7).

Umurongo wa 8 werekana uko umukene yabigenzaga we yazanaga ibyana 2 by’intungura cg inuma.

2.4. *Ni iki yagombaga guhumanuka*

Kubyara ubwabyo ntabwo byahumanyaga. Ntabwo cyari icyaha. Kuko kororoka ari itegeko ry’Imana (Itangiriro 1:28). Bikaba byari umugisha w’Imana (Itangiriro 33:5; Zaburi 127:3-5).
Ikintu cyatumaga ahumana n’icyo Bibiliya Yera yise igisanza.
Twakwibaza ngo igisanza ni iki?
*Igisanza*(bleeding) Abalewi 12:4-5,6. Iki gisanza ni umwanda uva mu mugore mugihe amaze kubyara.

Bibiliya ntagatifu ibyita gutegereza ko amaraso ye asukurwa.
Mu gihe cyo kubyara umugore atakaza amaraso, ariyo kimenyetso cy’ubuzima bigatera ubwoba. Byari ngombwa gusaba Imana nyir’urubuzima ngo umubyeyi n’umwana we ibakomereze ubugingo.

Ku Bayisiraheli kuva amaraso byarubahirizwaga cyane kuko yari ikimenyetso cy’ubuzima niyo mpamvu uwo mubyeyi yisukuraga akanabitangira igitambo kubera ayo maraso yatakaje.

Uku kuba adatunganye niko kwamubuza kujya mu rusengero akarindira ko iriya minsi yavuzwe ishira.

2. 5. *Igisobanuro kiri tegeko ryo guhumanuka ku mugore ubyara*
Iri tegeko ryari uburyo bwo gufasha Abisiraheli kurinda ubuzima kuko ryafashaga umugore kwiyitaho no kwita ku mwana we.
Twibuke ko icyo gihe amategeko Isirayeli yagenderagaho nk’igihugu ni aya yanditse muri Bibiliya.
Ku bahiriza imihango bategekwaga byabafashaga kubaho neza.

2. 6. *Twakwibaza ngo ese uyu muhango Ubu ni ngombwa kuwukurikiza*

Igisubizo ni oya. Impamvu ari oya ni izi zikurukira:

Icya mbere ibi byari igicucu kubizaba (Abakolosayi 2:16-17). Amaraso ya Yesu atwezaho guhumana kose.
Twabonye ko kandi nta n’icyaha cyarimo kwari akwandura cg uguhumana k’umubiri.

Icya kabiri ni uko ubuvuzi bwateye imbere butuma umuntu arushaho kwitabwaho mu gihe abyara. Bikaba bitagombera iminsi ingana kuriya.

Icya gatatu ibikoresho by’isuku bigezweho bitabagaho icyo gihe. Bifasha umubyeyi kwigirira isuku ihagije akaba yajya mubandi.

: 3 *Guhumana k’umugore cg Umukobwa uri mu mihango* (Monthly period).

Ibi tubibona mu Abalewi 12:2; 15:19-24.
Ibi birasa no guhumana k’umugore wabyaye.

3.1. *Ibiva mu mubiri*

Iki gice cya 15 ntabwo kivuga guhumana k’umugore cg Umukobwa uri mu mihango gusa ahubwo kivuga ibintu bitandukanye biva mu muntu.

Abalewi 15:1-15 havuga umuntu uninda ko aba ahumanye.

Abalewi 15:16 havuga uvuwemo n’intanga uyu nawe arahumanye.
ℹℹℹ Abalewi 15:19-24 havuga Umukobwa cg umugore uri mu mihango agomba kumara iminsi 7 ahumanye.

Biragaragara ko guhumana atari uko umugore n’umukobwa gusa ahubwo n’abagabo nabo babaga bahumanye.

Kubera ko Imana yabo yari Iyera Ubu bwoko bwayo bagomba kwezwa. Yesu nawe yejeje abigishwa be aboza ibirenge (Yohana 13:3-10).

3.2. *Umukobwa cg umugore uri mu mihango*

Muri 2 Samweli 11:4 havuga inkuru za Batisheba wari kwiyuhagira avuye mu mihango, aha tubonako habagaho nicyo Bibiliya Yera yise kwihezura k’umugore uri mumihango cg uyivuyemo. Bibiliya ntagatifu yo ivuga kwisukura ukujya mu mugongo.

Itangiriro 31:35 hatwereka ko kuva kera kujya mu mihango abantu bo mico itandukanye barabyubahaga. Rasheli yanze guhaguruka abwira se Labani ari mu mihango.

Icyo gihe umugore yagombaga kwirinda gukora imibonano n’umugabo we kugira ngo atamwanduza (Abalewi 15:24).

Iyo imihango yatindaga ntiyagomba kujya aho abantu benshi bari no murusengero dore ko nta wagombaga no gukora ku kintu cye. (Mariko 5:25).

3.3. *Ese umugore cg Umukobwa uri mu mihango ubu yemerewe kujya aho abandi bari*

Yego arabyemerewe.

Tubona ko Yesu yemeye gukiza uriya mugore wa mukozeho kandi ari mu mihango idakira imaze imyaka 12. (Matayo 9:20-22)

Tubona ko Ubu Yesu ahora yeza *Itorero ikintu kitwa ikizinga n’umunkanyari*(Abefeso 5:27).

Mu gihe cyo kujya mu mugongo si cyaha aba yakoze, ahubwo ni ko Imana yamuremye. Zimwe mu mpamvu zamubuzaga kujya mubandi yari amategeko y’isuku.

Mu gihe tugezemo hari ibikoresho icyo gihe bitabagaho ya kwifashisha bigatuma atiyanduza.
Ex. Cotex,…..

Ubuvuzi buteye imbere, niba ujya mumugongo ukagira ikibazo hari imiti kwa muganga batanga ikagabanya ububabare. Ibi bituma utagira ububabare bukabije bwakubuza kujya mu bantu.

3.4. *Turi mu gihe cy’ubuntu*
Twese abakijijwe dukwiriye kunezezwa n’igikorwa Yesu yadukoreye cyo kuducungura ku cyaha n’imigenzo itandukanye.
N’ubwo igitsina gore cyari kibangamiwe tubonye ko n’abagabo nabo bari imbohe kuko nabo bari bafite ibibavamo.

Bibiliya iratubwira ngo umwana natubatura tuzaba tubatuwe by’ukuri (Yohana 8:31

4⃣ *Kuki hariho itandukaniro ry’iminsi yo guhumanuka hagati y’umugore wabyaye umuhungu n’uwabyaye umukobwa.*

Twabonye ko uwabaga yabyaye umuhungu yamaraga iminsi 40 naho uwabyaye umukobwa akamara iminsi 80.
Iri tandukaniro ntabwo wahita wemeza icyo ryari rishingiyeho, gusa uwashyizeho iri tegeko niko yabyemeje.

Abasobanuzi ba Bibiliya batanga impamvu zikurukira:
Iya mbere nuko uwabyaye umuhungu k’umunsi wa 8 habagaho gukebwa (circumcision) uyu muhango watumaga iminsi yo guhumana igabanuka.

Icya kabiri kuba mu mumuco(culture) w’abisiraheli harabagaho uguha agaciro abahungu karuta akabakobwa.

Icya gatatu umuvumo wari ku mugore nyuma yo kugwa mucyaha k’umuntu, bivuga ko umubabaro we uziyongera mu gihe cyo kubyara (Itangiriro 3:15). Kutagera mu nzu y’Imana byramubabazaga cyane.

*Umwanzuro*:
Iri hame ryashyiraga itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore Umwami wacu Yesu Kristo yararihinduye.

Intumwa Pawulo abihamya neza avuga ati “Muri Kristo ntihakiriho Umugabo cg umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo”. (Abagalatiya 3:28; Abakolosayi 3:11).

Uyu Mwami wacu Yesu Kristo akwiriye gushimwa kuko abari babiri yabahinduye umwe agakuraho ibyadutandukanyaga.

Icyubahiro n’icye tukimuhe iteka kuko uwo Mwami wacu aragikwiriye.
Amen.

Rev Mugiraneza J. BAPTISTE