Ibihe by’ibyiringiro

Bibiliya ivuga ko mu gihe cy’urubyiruko ari icy’ubuhanuzi n’iyerekwa. Bishigira ku miterere n’imyifatire yawe ndetse n’icyo uteganya gukora mu Bwami bw’Imana ngo ubashe guca muri icyo gihe nkuko bikwiye. Ntabwo twihebye kuko hakiri ibyiringiro kubera umugambi Imana idufitiye, kandi ntago uzaba impfabusa. Nta kinanira Imana, ni yo mpamvu ibyo ucamo byose bishora guhinduka.

Ntago dukwiye gutakaza ibyiringiro kuko Imana iri ku murimo kubw’inyungu zacu. Ikibabaje ni uko hari abantu benshi bagishaka kwirwanirira ngo buzuze icyuho baterwa na Satani. Niba imyumvire yawe ari iy’isi, ntago washobora gusobanukirwa neza Ubwami bw’Imana. Urugero dusanga muri Bibiliya ni urw’umusore w’umutunzi wababajwe cyane n’uko Yesu yamusabye kugurisha ibyo atunze byose ngo aze amukurikire nubwo yari yarubahirije andi mategeko yose.

Twaremewe ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu tudakwiye gushora cyane muri iyi si ihindagurika. Imana ifite umugambi mwiza wo guhindura no kugira ubuzima bwawe bwiza kurushaho. Bisaba ko ugira ubushake bwo ku mwiyegurira wese. Numushakisha n’umutima wawe wose guhera iki gihe, uzamubona kandi azongera guhembura ubuzima bwawe muri iki gihe cy’ibyiringiro.

 

Ibyanditswe:  Yeremiya 29:11-14, 2 Abami 7:1-9, Matayo 19:16-22

Umwigisha: Pastor Emmanuel MURANGIRA, Omega Church.