Ibigeragezo uhura nabyo si ibyo kuguhitana Imana iracyakwibuka:Past RWIGAMBA Louis

Hari igihe uhura n’ibigeragezo ukagira ngo ni wowe bihereyeho nyamara burya haba hari abandi babiciyemo kera ndetse bikabageza kure ariko nugera mu bihe nk’ibi uge wibuka Imana yawe uyizere kandi uyitabaze nayo izakurengera: Past RWIGAMBA Louis

Imana ishobora kwemera ko unyura mu bigeragezo kubera umugambi igufiteho ariko nujya ugera mu bihe nk’ibyo ujye wibuka ko hari ababinyuzemo kandi bakaba intwari maze ubinyuremo wera kandi ushikamye.

Ujye wibuka Yosefu wageragejwe ndetse akangwa n’abavandimwe be kugeza banamugurishije maze akaza no gufungwa azira kwanga gukora icyaha cyo gusambana maze ibi bikongerere imbaraga niwibuka ko Imana yaje kumuvana mu nzu y’imbohe ikajya kumugira umuntu ukomeye kandi mu gihugu kitari icy’iwabo.

Ujye wibuka Yobu wahuye n’ibigeragezo amatungo akamushiraho, abana n’umugore bakamuvaho ndetse n’indwara zikamuyoboka ariko akanga kwihakana Imana ye.

Hari igihe unyura mu kigeragezo ukagira ngo ni wowe wa mbere ibigeragezo bitangiriyeho nyamara hari n’abanyuze mu bikomeye cyane ariko ntibava ku Mana yacu.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abefeso 1:15 hagira hati:”Ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa. Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu. Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira”.

 

Umwigisha: Past RWIGAMBA Louis