Abakristo bose bizera ko Bibiliya aricyo gitabo cyo kwifashisha kugirango bamenye ukuri, birinde ubuyobe bityo bagere ku bugingo buhoraho; ibyo ni ukuri rwose, ariko biragoye ko umuntu amenya Bibiliya yose, ndetse umuntu yiga tewologiya akaminuza ariko ntayimenye yose, kandi abigisha b’ibinyoma nabo bifashisha Bibiriya bakayisobanura uko itari kugirango bayobye abantu, bikanabashobokera kuko bitoroshye ko umuntu amenya Bibiliya yose, ndetse Bibiliya ifite amayobera menshi, kuko n’abitwa ko bayizi ntibayisobanura kimwe: uzumva abadivantiste bavuga ibyabo, abahamya ba Yehova bakavuga ibyabo, abarokore bakavuga ibyabo, abasiramumu bakavuga ibyabo,….
Muri make usanga bose bavuguruzanya kdi bose bakoresheje Bibiliya; kdi bose bakavuga ko bari munzira y’ukuri, nonese muby’ukuri abari munzi ukuri ni bande? Igitabo ‘’URUKUNDO’’ gitanga umuti w’icyo kibazo, cyane cyane muri Chap.7 igira iti: “kamere muntu ubwayo isobanukiwe icyaha n’ikitaricyo’’, ibyo bizagufasha kwirinda inyigisho z’ubuyobe zose zivuga kubyerekeye gukiranuka.
Muby’ukuri ubuyobe buri mu buryo bwinshi kandi bwose ni bubi, ariko kuyoba inzira yo gukiranuka nibwo buyobe bubi cyane mu buyobe bwose bubaho, kuko aribwo bwonyine bushobora kubuza umuntu kubona ubugingo buhoraho; Nusoma igitabo ‘’URUKUNDO’’ uzatandukana burundu no kuyoba inzira yo gukiranuka, maze bikorohere kwibonera umurage w’ubugingo buhoraho. Intego nyamukuru y’iki gitabo, ni ukwigisha abantu urukundo nk’inzira imwe rukumbi igera kubugingo buhoraho, ndetse nk’itegeko nshinga ry’Imana risohoza amategeko yose y’Imana no gukiranuka kose. Iki gitabo ni igisubizo cy’ibibazo by’ubuyobe n’urujijo abantu bahura nabyo, ku bintu byose byerekeye gukiranuka.
Umwigisha: Evangelist MUNYESHYAKA Jean Paul