Ibanga ryo kubona ibyo umutima ukeneye

Imana iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose (Zaburi 20:5).

Umutima ushaka ibintu byinshi Kandi wigira inama zinyuranye.
Bimwe mu byo twifuza si byiza Kandi sibyo tuba dukeneye nyabyo.  Gusa iyo tubishakisha Cyangwa tubisengera twumva bigomba kuba byanze bikunze.

Natekereje nsanga ari byiza ko imitima yacu ihuza ibyifuzo n’ubushake bw’Imana ndetse n’inama zacu zigahuzwa n’Ijambo ry’Imana.  Aho tuba turi mu cyerekezo nyaco.

Kugirango bigerweho, Ijambo ry’Imana rigomba kuba rigwiriye muri twe kd rifite ubwenge bwose (Kolos 3:16). Iyo bitagenze gutyo kwifuza kwacu n’inama zacu biyoborwa n’irari ndetse n’amarangamutima.

 

Mwakire ijambo ry’Imana!

Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church Of Rwanda