Itangiriro 37:5
Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.
Abantu benshi bazi ko ntacyo bashobora gukora ubwabo ngo inzozi zabo zisohore ko ahubwo bategereje igihe cy’Imana ngo izazisohoze.
Muri iki gitondo, ngufitiye ibanga ryo gusohoza inzozi zawe mu murongo umwe”: Kwitoza kuzisengera, gutegura neza igenamigambi, gukora cyane no kwigira ku makosa yawe n’ay’ayabandi”.
Ibi n’ubikora, inzozi zawe zizasohora. N’utabikora, inzozi zawe zizahinduka ibyifuzo byiza.
Icyumweru cyiza.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko