Humura, witinya.

Abakolosayi 3:16

Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.

Abakirisitu bagomba kwishima. Kugira ngo ibyo bishoboke, ukeneye gusa kongera gutekereza  ku mirimo n’ibitangaza Imana yakoze mu buzima bwawe.

Tubwirwa ko tudakwiye kugira ubwoba bw’ibihe biri imbere, ibyo dusaba bimenywe n’Imana binyuze mw’isengesho. Mu gihe uri mu kibazo kikugoye (kigukomereye), hari umuntu umwe ukwiye gusanga, ukamwereka ibiremereye umutima wawe byose kandi umugirire icyizere cy’uko utamuva imbere adasubije ikibazo wari ufite.

Hanyuma, buri gihe niwiga kuzuza umutima wawe ibyo no kwizera Imana muri byose, ukizera ko ishobora byose, ko ari inyembabazi kandi muri byose ukayihora imbere ntucike intege; nta kabuza izakugeza ku butsinzi.

ISENGESHO RIGUFI WASENGA

Data, Yesu Kristo, uzi ibingoye mu bihe bya none. Mu kwizera, byose mbigushyize imbere kandi ngushimira ku bw’ineza yawe, nzirikana ko urukundo rwawe rutazigera rutsindwa.