HUMURA NTUZAPFA GUPFA
Muraho nshuti z’Ijambo ry’Imana.
Ndifuza ko buri wese yashaka ingingo izamurengera mu gihe ageze mu mage.
Yer 26:16
[16]Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry’Uwiteka Imana yacu.”
Abac 6:23
[23]Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.”
Yesaya 40:30-31
[30]Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose.
[31]Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Nshuti rero iyo Imana ikubonamo umumaro ntupfa gupfa icyo izagukoresha kitarangiye.
Uyu Yeremiya yageze aho acirwa urubanza rwo gupfa azira kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ageze aho arongera arababwiriza bo ubwabo bifatira umwanzuro ko atagipfuye.
Humura nshuti,nubwo baguhaye iminsi ko ugomba gupfa ,bavuga ko uzapfa ntacyo wigejejeho ariko ubigeraho,ko utazashaka urarwubaka,ko utazabyara,ko uzahora usabiriza, ariko kuko uri umushinga w’Imana ntuzapfa gupfa.
Nsoza ndagira ngo nguhumurize wowe umaze iminsi urota ibidasobanutse,wumva amajwi satani akwereka ko upfuye , ndagutangariza icyizere cy’ubuzima muri uku kwezi kwa gatandatu.Ngusabiye kubaho,ntuzakenyuka kuko Imana ivuganye nawe.
Akira imbaraga nshya Humura kuko akwambitse imbaraga nshya ziruta iz’ikizu kandi bazagwa imbere yawe wowe ukiriho.Umuririmbyi ati ntabwo azacogozwa n’incamugongo abubwo abazimubwira ni bo bazagwa.
Mugire amahoro.
Ev. Ndayisenga Esron