Mbyutse ntekereza ku rugendo rw’ubuzima ku isi, nsanga rwuzuyemo byinshi birushya, kandi nsanga Uwiteka yaragiye atwimana mu buryo butandukanye ariyo mpamvu buri gihe ndetse muri byose dukwiye guhora tuyishima.
Zaburi 124:2-8
Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Ubwo abantu baduhagurukiraga, Baba baratumize bunguri tukiri bazima, Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe. Amazi aba yaraturengeye rwose, Isuri iba yaratembye ku bugingo bwacu, Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu.
Uwiteka ahimbazwe kuba yarakurokoye ukaba ugihumeka umwuka w’abazima.
Ubugingo bwacu bukize nk’uko inyoni iva mu kigoyi cy’abagoyi, Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira . Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry’Uwiteka, Waremye ijuru n’isi.
Ahari iri jambo rigusanze mu marira gusa, ntakiza na kimwe ubona, ariko fata akanya wibuke hahandi Imana yanze ko uba umuhigo w’amenyo y’ababisha ngo bakumire bunguri. Urabibonamo impamvu nyinshi zo gushima.
Biragufasha kudaheranwa n’agahinda no gusobanukirwa ko kuba uriho atari impuhwe z’umuntu uwariwe wese ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana yakwimanye.
Humura nturi wenyine, iyahabaye cyagihe nubu ntaho yagiye
UBUTWARI BURUTA UBUNDI NI UGUKOMERA KU MUNSI MUBI
Umwigisha: Pastor Viva
POWER OF CHANGE MINISTRIES