Umubwiriza 7:8
Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.
Mu gihe twitegura gusoza uyu mwaka wa 2018, natekereje cyane ku migabo n’imigambi twari twihaye kugeraho muri uyu mwaka dusoza. Ntekereza cyane ku mishinga twari dufite n’uburyo umwaka usize myinshi itagezweho. Ku ruhande rwanjye, nibutse imwe mu mishinga nari mfite ntashoboye kugeraho kd nari nifuje cyane kuyisohoza. Imwe muriyo ni ibitabo nagomba kwandika ariko ntashoboye gusoza.Ndahamya ko nawe usoma ubu butumwa ufite byinshi utagezeho kd warabiharaniye.
Ngufitiye inkuru nziza: Ibyatangijwe bifata igihe mbere y’uko birangira. Bigira igihe bisohoreramo gitandukanye n’icyo byatangiriyeho. Nibutse ko igihe umuntu abibyemo imbuto ataricyo gihe asaruriramo. Ariko uko bisa kose, ibyishimo by’umuhinzi biba mu isarura. Ibi byamfashije kumva ko iherezo ry’imishinga yacu ryegereje kandi ko uko bizasozwa ari byo byiza ku buryo twabitangiye. N’ubwo bitinze gusohora biri kurushaho kugana aheza no mu byiza.
Bityo rero nshuti yanjye, menya neza ko Imigambi utagezeho muri 2018?izagera igihe ikagerwaho kd iherezo rizaba ryiza kuruta uko ubitekereza.
IGA gutegereza.
Mugire umunsi mwiza mwese!
Umwigisha: Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko