Yesu ashimwe!
Amazina yange nitwa UWITONZE HOSIANE. Nkaba mvuka mu muryango w’abana umunani (8) abahungu batanu (5) n’bakobwa batatu (3) nkaba arijye muhererezi iwacu.
Ubuhamya bw’Uwitonze burimo ibice 2:
Igice cya mbere gishingiye kubuzima yabayemo atarakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.
Igice cya kabiri kivuga ku buzima yabayemo ndetse n’ubwo abayemo nyuma yo gukora accident ikomeye n’ukuntu Imana yabanye nawe kandi ikaba ikibanye nawe kugeza uyu munsi.
Kurikira igice cya mbere:

UWITONZE HOSIANE aragira ati: “Rero nkuko twese tuzi amateka yaranze igihugu cyacu (Genocide yakorewe abatutsi mu w’1994) naje kwisanga ndi na Maman na mukuru wanjye aribo nasigaranye nabi, abandi bavandimwe ndetse na papa barapfuye muri Genocide.
Nyuma ya genocide twabayeho mu buzima butari bworoshye ubuzima bw’ubupfubyi mbese ntago byari byoroshye twabanaga nibikomere byo mu mutima kuruhande rwa maman ndetse no kuruhande rwacu ntago byari byoroshye. Ariko ndashima Yesu ujya ubasha komora ibikomere byo mu mitima.
Nsubiye inyuma gato, mukumenya ubwenge nisanze naravukiye mu muryango wa gikristo nasanze maman ayobora itorero ry ‘Anglican ari naryo torero nakuriyemo. Mbese nari umwana wo mwitorero. Maman wacu yakundaga Imana cyanee !no mubyo yatwigishaga byose yatubwiraga gukunda Imana ndetse no kuyikorera, akatwibutsa ukuntu Imana yabanye natwe mu bihe bikomeye.
Rero naje kujya kwiga secondaire nakomeje nkuko nari narabitojwe na maman ariko njyeze mu wa kabiri (2) gusenga no kuba muri korali ndabireka, mbese nasubiraga ku murongo aruko ngeze mu rugo mu biruhuko (vacance) kubera igitsure cya maman, nasubira ku ishuri nkabireka ariko umutima ukandya nakibuka amagambo mama yabaga yambwiye njya ku ishuri nkasubira muri korali ariko nkongera nkabireka. Ariko impamvu y’ibyo byose nari ntarasobanukirwa neza, arko ndashima Yesu ko yampaye ku musobanukirwa neza bitandukanye nkuko nari muzi..
Naje kurangiza nkimeze gutyo, nubwo narinaravutse mu muryango w’abakristo ariko numvaga ntazi ibyo ndimo, narakomeje mba muri cya kinyenga cyuko iwacu turi abakristo n’uwambonaga wese yabonaga ndi umukristo kuko naritondaga ariko mu byukuri sinari we.
Nakomeje superieur ndiga neza ntakibazo . Ariko maman yakomezaga kunyibutsa ya magambo ko ngomba gukunda Imana cyane kuko ariyo yabanye natwe mubihe bikomeye twanyuzemo. Ntakindi kintu yambwiraga mbere yuko mva murugo njya ku ishuri.
Ngeze mu wagatanu naje guhura n’ubuzima bwangoye ku bwakira, Maman wange nabonagamo byose yaje kurwara uburwayi bukomeye aza kwitaba Imana, kubura mama biri mu bintu bya babaje umutima wanjye kuko nakundaga maman wanjye cyane, Kuko ariwe nakuze mbona namubonagamo byose. Rero kwakira ubuzima nari ngiye kubaho nta maman byarangoye cyane kuko nari umutesi bikabije .
Mukuru wanjye ntiyari akiba murugo, yari yarashatse umugabo murumva nari nsigaye njyenyine..ubuzima burambihana, ibikomere rero biriyongera. Natekereza ubuzima ngiye kubamo nkumva si mbushyikira birangora kubwakira kuko numvaga ntabaho nta maman. Numvaga byanze bikunze ishuri ngomba kurivamo kuko numvaga ntazabishobora.
Natekereza kuba munzu ya ngenyine nkumva sinzabishora kandi nkumva nta handi hantu najya kuba nkumva iwacu sinahasiga.
Ariko nubwo nabanaga nibyo bikomere nta muntu wabashaga kubimenya kuko narenzagaho ntihagire ubimenya.
Naje gufata yuko nta famille ngomba kujya kubamo , ntangira kuba murugo njyenyine ndabimenyera rwose. Nkomeza no kwiga nubwo byari bigoye ndiga ndarangiza Imana impa na diplome.
Nasoje secondaire njya mubuzima busanzwe nubwo nabwo butari bworoshye nagato ariko Imana ikomeza kubana nanjye.
Nsubiye inyuma gato mama amaze gupfa nkasigara njyenyine. Naje kubona ntaho nsigaye natangiye gusenga Imana bimvuye ku mutima mbwiza Imana ukuri kumutima wanjye ari nabwo naje kwakira Yesu nk’umwami nu mukiza wanjye.kdi kuva namwakira numva numva umutima wanjye unezerewe .
Nsoza igice cya mbere ndashima Imana yabanye nanjye murubwo buzima butari bworoshye ndashima Yesu wanjye ko ya ndwaniye ishyaka .
Tubararikiye gukurikira igice cya kabiri cy’ubuhamya bwe ubutaha…
Urakoze cyane Imana iguhe umugisha kubwo kuduha ubuhamya burigisha Hashimwe Yesu waguhaye kumumenya burya kumusobanukirwa ni ubuntu bukomeye
Imana ishimwe ko waje gukizwa
hosiane ubuhmya bwawe buteye agahinda rwose
kuba waraciye mubikomeye nkibi ariko ukaba ukomeye mumutima
mfatanije nawe gushima Imana yomora ibyo bikomere
Uretse Imana gusa niyo yonyine ibasha gukora kumutima ikomora ibikomere duterwa na satani abinyujije mu isi
Hosiane ubunibwo mbonye umwanya, gusa kwihangana bitera kunesha ,hashimwe yezu umwami n, umukiza kuko n’umukozi w’umuhanga, Imana ijye idushoboza kukuba hafi.Nyagasani yezu nabane nawe.
Imana ishimwe cyane, IMANA irahambaye aho ababyeyi bataba Imana irahaba ikaturengeta nukuri, nibutse muri Lyce de Rusumo burya bwose umutima w’umuntu ubika byinshi
Imana ihabwe icyubahiro Yuko ijya yemera ko ibyo bitubaho yarangiza ikahaturindira! Icyubahiro ni cyawe Mana!!!!!!