Hon Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuruyavuze ko n’abayobozi mu nzego za leta bajya batumirwa mu bitaramo nk’ibi kugirango babonereho gutanga ubutumwa dore ko ngo haba hari imbaga y’abantu benshi.
Mu ijambo rye yashimiye cyane New Melody yateguye iki gitaramo kiri ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko ari ubwa mbere abonye imbaga y’abantu bahuriye hamwe batazanywe na ‘Guma Guma’ cyangwa kunywa inzoga ahubwo bakaza bafite intego yo kuramya Imana. Yibajije impamvu hatatumiwe abayobozi banyuranye mu nzego za Leta.
Ibyo byatumye asaba New Melody kimwe n’abandi bategura ibitaramo bigari byo kuramya no guhimbaza Imana kujya batumira inzego za Leta banagire ubutumwa batanga na cyane ko ngo bidakunze kubaho kubonera icyarimwe abantu bangana nk’abo yabonye muri iki gitaramo.
Kugeza ubu bamporiki Edourd ni umuyobozi w’itorero ry’igihugu nyuma yo kuba yarabaye umudepite mu gihe cy’imyaka ine, detse akaba ari n’umuyoboke wa rimwe mu matorero rya gikirisitu rya hano mu Rwanda.
REBA AMAFOTO Y’UBURYO IGITARAMO CYAGENZE