Zaburi 1 n’ibindi bice bya Bibiliya bitwereka umugisha uri ku muntu wemeye kugendana n’Imana. Tukabonamo ubwoko 2 bw’abantu :
- Uwo Imana yita mwiza cyangwa se umukiranutsi kuko yahisemo kwakira Yesu mu buzima bwe,
- N’undi Imana yita mubi cyangwa umugome kuko batemera Yesu, adakunda abandi kandi adashaka no gukurikiza amategeko y’Imana.
Abo bombi bafite ibyo bahuza kuko bombi bari mu rugendo, bafite aho bajya kandi banihitiramo abo bagendana. Bibiliya rero itwereka ko ushaka guhirwa agomba guhitamo neza abo bagendana, abo bajya inama ni abo ashoramo ubuzima bwe.
Umwana w’Imana aba afite aho yagenewe kuba, aho Imana yateganyije ko agomba kuba, ni cyo akwiye kuhakora; aho hantu (igihugu, umujyi) hafatanye n’ibyo Imana yavuze ku muntu birimo amasezerano ari kuri we. Ni yo mpamvu, umwana w’Imana atiyobora, ahubwo umuntu wa mbere agisha inama ni uwamuremye (Imana). Rusi ni urugero rwiza rw’uwahisemo neza, ahitamo Imana yabonye muri nyirabukwe Nawomi. Byamuviriyemo umugisha, ndetse aba nyirakuruza wa Yesu.
Urugendo rwo mu mwuka rujyana no kumvira amabwiriza aturuka ku Mana.
Abagendana n’Imana ntibahitamo bakurikije ibigaragara hanze n’amaso, ahubwo babaza Imana bagahitamo bakurikije icyo Imana ibabwiye. Abagendana n’Imana ntibagarukira mu kumenya icyo Imana ibabwira gukora gusa, ahubwo bakora icyo ibabwiye. Abameze batyo, bajya aho Imana yababwiye, bagakora n’icyo Imana yabasabye.
Amabwiriza y’Imana tuyumva mu Ijambo ry’Imana; waba usoma ku giti cyawe, utekereza kubyo wasomye cg se wigishwa n’undi muntu. Bibiliya itubwira ko bene abo bantu batekereza ku Ijambo ry’Imana amanwa n’ijoro. Kandi imbuto zabo nziza ntizitinda kugaragara kuko bagereranywa n’igiti cyatewe i ruhande rw’umugezi, cyera imbuto mu gihe cyazo nk’uko Bibiliya ibitubwira.
Dusenge kugirango tumenye ibihe turimo, kandi duhitemo kugendana n’Imana. Dukwiye no guhitamo neza abo tugendana nabo mu rugendo rw’ubu buzima kuko inshuti nziza zituruka ku Mana.
Ibyanditswe: ZABURI 1:1-6 / RUSI 1:16-19 / RUSI 3:1-5, 10-13 / UMUBWIRIZA 8:4-7
Sr Pastor Liliose K. TAYI