Hari Imana isezeranya igasohoza, ihindura ibyanze guhinduka
Hab 2:3
[3]Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.
Hag 2:8-9
[8]Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
[9]Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ritugezeho iki gitondo, ritweretse ko Imana ihindura amateka. Humura ibyo yakugambiriyeho bibaza. Iyibutse Mefibosheti, nawe yakwibuka. Imana rero igusubize ibyifuzo bikomeye ufite kuko nta kiyinanira, nta muntu uyivangira ku buzima bwawe .Ni yo Mugenga
Mbifurije weekend nziza
Ev. Esron Ndayisenga