Hari ikintu Imana igiye gukorera abantu: Past RWAKIZA Steven

Hari ikintu Imana igiye gukorera abantu kandi gikomeye kuko izabakiza ibibembe dore ko hari ababyicaranye bakabigendana bakanabirarana nyamara batazi ko iyo ari indwara mbi bari gukinisha: Past RWAKIZA Steven

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abami ba kabiri 5:1-14 hagira hati:”Namani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe.Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Namani. Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!” Namani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze. Nuko umwami w’i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami w’Abisirayeli urwandiko.” Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z’ifeza cumi, n’ibice by’izahabu ibihumbi bitandatu n’imyambaro yo gukuranwa cumi. Nuko ashyira umwami w’Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani ngo umukize ibibembe.” Umwami w’Abisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.” Nuko Elisa umuntu w’Imana yumvise ko umwami w’Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.” Nuko Nāmani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa. Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.” Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize. Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahindukira, arigendera arakaye. Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ” Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka”.

Umuntu wese wemera gucira bugufi Imana akemera ko imuyobora ndetse agakurikiza inzira yayo azakira ibibembe byanze bikunze.

Hano ibibembe twabigereranya n’ibyaha ukomeza kwigaraguramo bakubwira ngo ihane ntubikozwe nyamara wemeye ukihana Imana yaguhindurira amateka nawe kuko ibyawe byaba nko gukozaho imbere y’Imana.

Ikibazo cy’abantu ntibajya bareba kure ngo banyurwe kuko umuntu avuka arira agakura aganya akarenda apfa atanyuzwe nyamara uwanyuzwe akiyegurira Imana asoza yishimye.

Icyo nakwibutsa ni ukwemerera Imana ikagukiza ibibembe.

Umwigisha: Past RWAKIZA Steven