Hari igihe tuzishima bihoraho tugeze mu ijuru: Past MATABARO James

Ubu turi mu isi umwaka urashira undi ugataha bamwe bakaba bababaye abandi bishimye ariko nitugera mu ijuru tuzishima bihoraho: Past MATABARO James

Ubundi mu buzima tubamo hano mu isi usanga tugorwa cyane ariko ikinezeza ni kimwe, uko umwaka ushira undi ugataha niko twegereza umunsi wo gufungurwa kwacu.

Niba witeguye ko isaha yo gucungurwa nigera uzazamuka ukajya kubana n’abera ntukababazwe n’ibyo mu isi.

Gusa iyo ntekereje ukuntu twahuye n’ibitugora n’ibitubabaza mu isi hari umuntu uzambabaza cyane, umuntu utazajya mu ijuru ahubwo akarimbuka.

Uwo arambabaza cyane ariko uzi kuba warabayeho mu buzima bugoye bwa hano mu isi bikazanagukurikirana ukajya kuba mu muriro utazima.

Icyo nabifuriza nukuzajya mu ijuru mwese kandi nubwo bitoroshye ariko muge mwibuka amagambo Yesu yavuze ajya kugenda aho yavuze ko adusigiye umufasha ariwe mwuka wera.

Ujye usenga usabe Imana kuguha umwuka wera ngo abane nawe maze agushoboze kugira ngo uzasoze urugendo neza.

 

Umwigisha: Past MATABARO James