Haranira kugira umutima utakurega ikibi: Ev NYIRARUKUNDO Venantie

Burya mu buzima hari ikintu kbabaza Imana ndetse kikayitera agahinda, burya Imana ntiyanga umunyacyaha ahubwo yanga icyaha niyo mpamvu ukwiriye kwirinda ko waba ikibazo mu maso y’Imana : Ev NYIRARUKUNDO Venantie

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro 4:1-7 hagira hati:” Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.” Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi, Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”

Haranira kugira umutima utagucira urubanza mu maso y’Imana.

Ariko uzi kuba uri umuntu wahuye n’ibibazo bikakugira inzahare habijyana imbere y’Imana ugasanga ahubwo nawe uri ikibazo imbere y’Imanaa.

Icyo nakubwira mwene data nuko waharanira kugira umutima utagucira urubanza, umutima wanga icyaha kugira ngo utazagira urubanza mu maso y’Imana.

 Umwigisha: Ev NYIRARUKUNDO Venantie