Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami. Umwami abaza Daniyeli ati”Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda? Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.
Daniyeli 5:13-14
Mu gihe umwami yari amaze kubona amagambo yanditswe ku rukuta biturutse ku gukoresha ibibi ibikoresho ise yanyaze mu nzu y’Imana, yabuze uwabasha kumusobanurira ibyo byanditswe mu bo yiringiraga bose.
Kuko ibyo byari bimuhagaritse umutima, umwamikazi amurangira umuntu yumvise witwa *Daniyeli*, ariko wo mu banyagano, ko afite ubushobozi bwo kumenya ibyo Imana ishaka kubwira umwami.
Daniyeli ubuhamya bwe bwamenyekanye n’ibwami. Dore ubuhamya bwe dusanga muri iyi nkuru:
- Kugira Umwuka w’Imana muri we;
- Yabonekwagaho n’umucyo;
- Yagiraga kwitegereza/gushishoza;
- Yari afite ubwenge bwo kumenya ibyananiranye.
Ibyo byose umwami arabyumva, arangije yiringira ko Daniyeli aratuma umutima we utuza. Nuko bamutumaho kugira ngo umwami agire amahoro.
Umunyagano ufite Umwuka w’Imana, hatitawe ko ari mubakwiye gusuzugurwa, Umwuka umurimo utuma ashakirwaho amahoro n’abakomeye.
Uko waba uri kose ufite Umwuka w’Imana abakomeye bo mu isi baragukenera._
Ubuhamya bwa Daniyeli bwaramenyekanye bugera n’ibwami. Umwami nawe arabihamya ati “Numvise bakuvugaho ko…”.
Wowe ni ubuhe buhamya bwawe abantu bafite? Ni ibiki bakumva ho? Mbese ibyo bakumvaho bituma bagushakiraho ibisubizo by’ibibazo bafite?_
Birakwiriye ko ubuhamya bwacu bumenyekana kandi Umwuka w’Imana uturimo ugatuma tubera ibisubizo ababuze amahoro.
Mana Data, duhe kugira ubuhamya bwiza aho turi hose. Haba mu gihugu cyacu cg se mubanyamahanga. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amina.
Pasteur MANIRAGABA Innocent/EPR Kirinda Presbytery