Yesu yari azi neza ko abantu benshi batekerezaga Mesiya uko atari, bamwitezeho ibintu byinshi bitandukanye. Mu butumwa bwo ku musozi, Yesu yaravuze ngo “Hahirwa abagwa neza, kuko aribo bazahabwa isi.” Uwo twita umugwa neza hano ku isi bitandukanye ni uwo Imana yita umugwa neza.
Ubugwa neza ni imbuto itangwa na Yesu, ibindi bidatanzwe nawe ni impfabusa.
Yesu yigiye kuri Se (Imana) ubugwaneza. Kwiga ni urugendo, ni yo mpamvu tuba dukwiriye kuzana imitima iciye bugufi ishaka kwiga igihe tuje kuri Yesu.
Ijambo ry’Imana ritwereka kandi Yesu yinjira murusengero akirukana abagurishaga n’abaguriragamo. Ibi nabyo ni ubugwaneza kuko yakoraga ubushake bwa Se. Ese muri iki gihe ni ibiki Yesu yakwirukana birimo kugurishwa mu nzu y’Imana? Ese tujya twirukana icyaha? Abigisha n’abavugabutumwa benshi basigaye bigisha abantu icyo bakura ku Mana aho kubigisha gukora ubushake bwayo. Ubugwa neza ni ukubaza Imana icyo ukwiye gukora igihe uhuye nibiguhinyuza.
Bibiliya iravuga ngo amaso y’Uwiteka ari kubakiranutsi n’amatwi ye ari kubyo basaba, ariko igitsure cy’Uwiteka kiba ku nkozi z’ibibi. Uwitandukanya n’ibibi bimuzanira ibyiza gusa nk’uko Petero abivuga ngo ushaka amahoro yitandukanye n’ibibi. Ubugwaneza ni ukwitandukanya n’ibibi mu byo tunyuramo byose; ibyiza cyangwa ibirushya imitima.
Tugomba kubinyuramo mu bugwaneza kugirango bidusigire ubuhamya bwo gufashisha abandi. Petero atwigisha ko muri buri kintu ducamo gikwiye kudusigira ubuhamya.
Bibiliya idusaba kugaruza bagenzi bacu ubugwaneza igihe batannye, tukabigisha mu buryo butuma bagaruka ku Mana. Nugira umuntu uwo ariwe wese inama, ubikore mu rukundo no mu bugwaneza.
Ahantu hose uzajya haba amabwiriza ahagenga. Ni yo mpamvu nuhitamo kuyoborwa n’Imana izaguha amabwiriza kandi uziga kuba umugwaneza binyuze mu kumvira. Abagawaneza bazahabwa isi kuko bafite ubushobozi bwo kwitwara neza ahantu hose bari.
Ibyanditswe: Matayo 5:5; 11:28-30; 26:51-54; 21:12-13; Abagalatiya 5:22-23; 6:1; 1 Petero 3:10-17
Sr Pastor Liliose K. TAYI, Omega Church.