Yesu amaze kubatizwa, yahise atangira gutoranya abigishwa be. Nyuma yakomeje umurimo wo kwigisha. Bibiliya itwereka kandi akora umurimo wo kwirukana abadayimoni mu bantu n’ibyababase ndetse anakiza indwara.
Aho niho tubona azamuka ku musozi agakurikirwa n’abigishwa be gusa, maze atangira kubabwira amabanga akomeye. Ariko, igihiriri cy’abantu ntabwo cyamukurikiye ku musozi. Kwegera Imana, ukayisanga ahirereye (tugereranya no ku musozi) ni ho Imana ikubwirira amabanga yayo, ikakweza, ikaguraho ibikwanduza, ikakwambika umwambaro wera.
Ibyo bisaba gutera intambwe, ukagira ibihe byawe bwite n’Imana, ikakubwira amabanga yayo, ikakuyobora uko ukwiriye kwitwara, abo ugendana nabo, umugambi Imana igufiteho n’ibindi byiza.
Ku musozi tubona rero Yesu abwira abigishwa be ibintu 8 bikora ku mico yacu. Uko wegera Imana, igenda igaragaza ibintu bidatunganye biri muri wowe (umujinya, irari …) kuko Imana itunganya umuntu w’imbere.
Yesu atubwira ko: “Hahirwa abafite imtima ibonye, kuko ari bo bazabona Imana.” Ese umutima uboneye ni umeze ute? Ni umutima udafite imitima ibiri, ubwibone, ubugome, umutima udafite uburyarya kandi utishushanya …
Muri Matayo 23:25-28, Yesu yavuze ku bafarisayo bishushanyaga, bakiyerekana nk’abakiranutsi kandi ari indyarya kuko biyerekana ko ari abakiranutsi kandi ari imva zisa neza inyuma ariko imbere zirimo umwanda.
Bene abo ntibagira umutima uboneye. Kugira umutima uboneye bisaba gutungana imbere; ni wo umurimo Yesu akora muri twe iyo tumwemereye. Muri kamere muntu, ntawushobora gutungana cyangwa kugira umutima uboneye ku giti cye, ariko Kristo muri twe ni we ubasha kutugira ababoneye by’ukuri.
Kuri Yesu ni ho dutwara ububi bwacu bwose (ubugome, inzangano, uburyarya, ishyari, …) tukamusaba ngo atubabarire, atweze. Ni cyo tugamije nk’aba Kristo, kuko abasha rwose kudukiza no guhindura imico yacu mibi.
Ibyanditswe: MATAYO 5:8 ; 23:25-28 , Zaburi 24:3-4 , 1 Petero 2:1-3
Umwigisha: Pastor Eddy MUSONI, Omega Church Rwanda.