1 Samuel 15:9 Ariko Sawuli n’abari kumwe na we barokora Agagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire n’abagazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza banga kukirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.
Izi ni inkuru z’Umwami Sawuli, Bibiliya ivuga ko yimye ingoma ubwo aba Israel bitotomberaga Umuhanuzi Samuel ko Bashaka umwami, Imana ikimwimika yamuhaye umukoro wo kuyihorera ku bwoko bw’Abamelike bari barayihemukiwe Ubwo bategaga Aba Israel bava Muri Egiputa, ariko ntiyayumvira.
Sawuli yumvise ibyo Imana yamusabye byose kandi Neza, ariko Ikibazo cyabaye kuyumvira no Gushyira mu bikorwa ibyo yamusabaga, Niho twasomye ngo we Yarokoye Umwami wabo Agagi, arobanura n’ibindi byiza ku maso ye, Abajijwe impamvu ahamya ko yabizamye ngo babitambire Imana, uko kutumvira Imana kwatumye Imana yicuza icyatumye imwimika imukura kungoma.
Iyo dusomye muri Yona 1:3 nabwo tubona aho Yona yahagurutse ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Ibi byari nyuma gato y’aho yari yanze Kujya kuburira abatuye I Neneve Ubwo Imana yamutumaga ko nibatihana ibyaha byabo bazarimbuka mu minsi 40 .Guhunga kwe kwatumye atabwa mu nyanja.
Bavandimwe Kumva ibyo Imana idushakaho duhora tubyumva, ikibazo kitugoye ni ukumvira.
Kutumvira Imana ni intwaro Satani akoresha amara mo imbaraga Uwayizeraga, akamwereka Icyerekezo gishya ariko gihabanye n’Ibyo yumvise Imana imusaba, ahubwo akayoborwa n’amarangamutima Ye. Bityo agatuma Imana yicuza icyatumye ari wowe itoranya…
– Kutumvira Imana Biyitera kwivuguruza ku migambi myiza yari agufitiye, ni nabyo byabaye ku Umwami sawuli. Ariko kuyumvira nabyo bituma ishobora kwigarura ibyari uburakari ikabihindura Ibyishimo nk’uko ab’i Nenewe bababariwe nyuma yo guca bugufi.
Buri gihe Satani atwereka impamvu Zihuje n’amarari cg amarangamutima yacu, gusa Abantu mu nzego zitandukanye z’ubuzima bose Imana ishaka ko bayumvira, bayubahishe maze bakore ibyo ishaka bitume izina ryayo ryubahwa nabose.
IBYO SAWULI YAROKOYE BITWIGISHA IKI?
– Nk’uko Sawuli yari yategetswe kurimbura byose, ni nako Imana ishaka ko turimbura imirimo y’umwijima muri twe, gusa ikibabaje ni uko Benshi hari ibyo bifuza kurokora babona bagikunze, Umuntu yifuza gusenga ariko akomeze / asigarane ubujura umusambanyi etc.. Undi akifuza kuba umuririmbyi ikomeye ariko akaririmbana ubugome, ubwibone etc.. U
Pawulo yahamije Umwami Yesu yndikira itorero ryabafiripi ati ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwo kuronka christo ndetse ngo abitekereza nk’ibitagira akamaro, Uyu munsi nawe watangiye inzira iyoboka Imana hari ibyo ugomba kuzibukira, maramaza.
Ni kenshi dusoma muri Bibiliya ngo Imana yicuza icyatumye…., uyu munsi ndakwifuriza gutunga umutima wumvira Imana bitume iticuza icyatumye ikugira uwo uriwe.
Umwigisha: Ev. Erneste RUTAGUNGIRA