Itangiriro 41:29-31 Hazaza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose, hanyuma hazakurikira ho imyaka 7 y’inzara , ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa, inzara izamara igihugu ubwo burumbuke bwe kwibukwa Ku bw’inzara ibukurikiye kuko izaba nyinshi cyane, …..
Ubu ni ubuhanuzi bwahanuriwe ku gihugu cya Misiri ( Egiputa) Imana ibatuma ho ko n’ubwo icyogihe hari mu bihe bw’uburumbuke ariko ko atariko bizahora.
Igisubizo cyari gisigaye Ni Uguhunika ibizabatunga mu gihe cy’inzara yagombaga gukurikiraho.
Ijambo ry’Imana ritwigisha mu buryo bwose ( Ubuzima busanzwe & Ubuzima bwo mu mwuka), muri iyi nyigisho ndifuza ko izi nkuru z’iyi nzara yateye muri Egiputa, nawe zikwigisha mu buryo bwombi.
Ni byiza ubwo dutangiye uyu mwaka turusheho gutekereza, Birashoboka ko umwaka ushize wakubereye mwiza cyane ariko Urasabwa kutirara, Utunge ubwenge buteganyiriza Ejo Hazaza kugirango hato utazatungurwa n’ibihe biruhije kdi warahawe igihe gihagije cyo kwitegua. ( Ijambo ry’Imana mu Imigani 6:6-11 riduha urugero Ku Kimonyo ngo n’ubwo kitagira umutware ariko kihunikira ibizagitunga mu cyi no mu itumba), Dutegure ejo Hazaza uyu munsi.
Ibihe bibi ntibijya biteguza, no mu buryo bw’umwuka naho nibyiza ko tuzirikana ko Satani adasinziriye, ningomba ko twivomera amazi ahagije azadutunga mu gihe cyo kugotwa [ Birashoboka ko dusoje umwaka w’uburumbuke ariko ntawamenya ahari ejo utizigamiye waterwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka].
Nk’uko inzara isanzwe hari ikiyimara nawe Ntiwabasha guhangana n’inzara yo mu mwuka utizigamiye. ( ibintu 10/Bizagufasha).
- Twizigamire ijambo ry’Imana kugirango tutazayicumuraho tube nka Dawidi.
- Dushake ubusabane n’Imana tube inkoramutima zayo.
- Twibikire / twambare intwaro zose z’Imana
- Dusenge ubudasiba dusengesha umwuka iteka.
- Twumvire umwuka kdi twemere guhanwa no kugirwa inama nziza.
- Duhorane intego z’icyerekezo cyacu.
- Tube mu murimo w’Imana / Twamamaze injury nziza y’agakiza duhamirize abatarihana.
- Gutunga Umwuka w’Imana.
- Kwiyanga no Kwikorera umusaraba wawe.
- Kumenya uwo uriwe muri Kristo Yesu. [ No guharanira kuba uwo uriwe 🎶108 ].
Mbifurije umwaka mushya muhire Imana ibahe umugisha.
Umwigisha: Ernest RUTAGUNGIRA