GUTEGEREZA
mbese warunaniwe gutegereza ??
mbese wabonaga iby’Imana bitinze??
Mbese wari wamaze no kubona indi nzira isa nikoroheye wakwinyuriramo ??
nakuzaniye ijambo rivuga ngo garukiraho wirenga aho tegereza Imana ntitinza isezerano
●Iyo umuntu asenze ahabwa kimwe mubisubizo bitatu bikurikira ,Yego, oya cg tegereza , Abahanuzi b’iki gihe benshi bakunze kuvuga Yego kuko .
ahari ariyo inyuze uwasenze ,oya yo ntibanayikomozaho ariko uyu munsi jye nashatse kwivugira kuri tegeraza y’Imana ibanga ririmo ndetse nimbaraga biha uwemeye gutegereza Imana kugeza igihe iziye
●hariho imisozi itatu umugenzi acaho uwambere n’uwo gusabiraho (gusengeraho)
,uwa kabiri n’uwo gutegereza naho uwa gatatu ni uwo gusubizwa iyo uyu wa kabiri utazi uhari kugera Ku wa gatatu .ntibishoboka
●umwanditsi wa zaburi 40 umurongo wa kabiri yavuze amagambo akurikira Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.zaburi 40:2
●nategereje Uwiteka nihanganye nawe agira ate
Antegera ugutwi
mu gutegereza Imana ,Imana ivugana natwe ,Imana iganira natwe Kenshi twifuza ko tuvuga nayo igahita ikora ariko ndagirango mbabwire bene ningombwa gutegereza kugirango hatuganwe hagerwe no Ku mpamvu yatumye uhura nibyaguteye gusenga
●Aburahamu yahawe isezerano afite .imyaka 75 ariko kugeza kumyaka 99 yaragitegereje Imana kdi Uko yarushagaho gutegereza Imana nayo yarushagaho kumuhumuriza no kumubwira ko ibyo yamubwiye byanze bikunze bizasohora
●Dawidi akimara gusukwaho amavuta ngo umwuka w’Imana wahereyeko umuzaho cyane ariko biba ngombwa ko asubira mu ishyamba igihe cye .kigeze ibyo yimikiwe birasohora aba umwami
Kenshi turashyuhaguzwa ndetse tugashaka ko amasezerano Imana yaduhaye asohora ako kanya ariko nyuma yo guhabwa amasezerano no gusohora kwayo harimo ikibaya bita gutegereza wihanganye wizeye bibiliya iti mu ituza no mu byiringiro niho duhererwa agakiza
I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.
Luka2:25
uyu musaza yahawe isezerano ntabwo batubwira imyaka yarimaranye ariko ngo .yakomeje kuba umukiranutsi witonda kdi wemera gutegereza
gutegereza bisa nibigoye ariko niyo nzira kenshi iyo umuntu yananiwe gutegereza akora ibi bikurikira
1 yicira inzira ( akaba aciye mu isezerano) mu uko kwirwanaho arahasebera cyane kuko igihe cyo gutabarwa kwe kuba kitaragera (uzi gusaba umuntu akakumvura ubusa ,Uzi gutumwa n’umuntu umushinga ngo agufashe ati niba aribi byihorere komeza usenge ) urahasebera .
2 Aranamuka (kubera gushyira Imana n’abantu ho amakosa no gushaka kwihutisha ibyo wabwiwe uca hirya uca hino usanga nta nzira ihari uko kutagira umusimamo birakunamura ugahora utangira wihanahana bigucanga
3 Aca Imanza kubera kumva byaza areba kubantu cyane yibwira ko aribo Imana izacishemo itabakoresha agahora mumanza
4 ahora acyebaguzwa muzarebe umuntu wicaye kuntebe ategereje boss uje wese arikanga agira ngo niwe uje uko Niko nkumusore cg umukobwa ashobora guhungabanwa n’abamutereta Bose avuga ati mbese nuyu cg n’uyu
5 Agira amagambo umuntu wese yumva yamuganiriza ibye kugirango yumve ko yakoroherwa mumutima
6 Agira ishyari kubera haba hari abandi bari gusubizwa kdi Wenda batanutanze gusenga
7 n’ibindi ariko uwihanganye ashinga iryinyo kuri ndi nka Yobu ati ndabizi ko umucunguzi wanjye ariho. ….. kdi naho yanyica napfa nkimwiringiye ,gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntakureba kubantu no nibyo bavuga ahubwo ati sinzikuraho kuba inyamgamugayo Imana yaza itaza sinzishyingira Wenda nzarinde nzapfe ndashatse
★Bibiliya ivuga ko atariko bizaba igira iti “Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni.zaburi25:3
★aha Imana iremeza ko mubayitegereza ntawe uzakorwa n’isoni ntibishoboka ,gutegereza ukarindira nibyo byemeza umutware Imana ishimwe cyane
★Abatubanjirije icyatumye bemerwa n’Imana bemeye gutegereza bararindira Reba mubaheburayo
✩kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.Abah 11:10
uyu ngo yategerezaga umudugudu Imana yubatse ikanawurema ntawo yari yarigeze abona cyereka ahari mu iyerekwa ariko ngo yarawutegerezaga akavuga ati tuuu byanze bikunze nkurikije ibyanditswe nubwo napfa nakanguka nkinjira mumudugudu Imana yubatse izina ry’Imana rihabwe icyubahiro
tegereza Imana ntitinza isezerano nkuko ubyibwira kuza ko izaza n’Isaha yayo icyo irimo igukoramo ntikirarangira nikirangira izabikora neza kdi uzishima komera rero uce kuri uwo musozi neza kdi Imana y’amahoro nikongere Imbaraga mu izina rya Yesu amina
Past Dominique Rwakunda