Gutegereza igihe cy’Imana
Itang 15:2-3,5
[2]Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”
[3]Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”
[5]Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
Nshuti mukundwa rero uwahawe isezerano wese aba asabwa gutegereza ariko yakwibaza ngo nzategereza kugeza gihe ki? Igihe ntiyakimenya kuko ibyo yasezeranijwe aba azabibona igihe kigeze. Icyo gihe kiba kizwi n’uwatanze isezerano ari we Mana. Kuko Imana yatanze isezerano, ikubwira izi icyo izakora izi n’igihe izagikorera .
Ese nawe hari icyo wavuganye na yo kitarasohora?Tegereza iraje ibigenze neza kuko ntijya yivuguruza.
Nkwifurije kugira uwa mbere wo guhumurizwa.
Ndagukunda
Ev. Esron Ndayisenga