Gutabaza ni Kare kandi Tabaza uwo mubanye neza

Yeremiya 33:3

(ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utambenya)

  1. Ese niryari umuntu aba akwiriye gutabaza?.
  2. Niryari umuntu atabaza ntatabarwe?.
  3. Utabaza agomba kuba abanye ate nutabazwa?.
  4. Niryari umuntu atabaza agatabarwa ariko bisa nkaho abo ubutabazi butinze?.

Iyo umuntu atabaje atatewe yitwa INKUNGUZI, Rero hatabaza uwatewe cyangwa uri kubona agacu k’ibibi byenda kumubaho.

Abisiraheli bari muri Egypte babanje kubaho mubuzima buboroheye cyane.

Kuburyo bumvaga barahindutse abanyagihugu.

Nyuma y’uko Farao uziranye na Yosefu apfuye himye undi utazi Yosefu n’agaciro k’abisiraheli. .

Byatumye ababanira nabi bituma bibuka ko batari mugihugu cyabo,

Agahinda n’umubabaro bibageze habi bibuka gutaka batabaza.

Nyuma yuko bavuye muri Egypte, Bajyankwe bunyago I Babuloni.

Aha ho bahahuriye n’agashinyaguro kuko basabwaga kujya baririmba indirimbi z’iwabo i Sioni

Abachristo benshi batabaza babonye ibyago bibageze habi,

Ariko twagatabaje tukimara kubona ibyago bidukomangiye.

Gutabaza ni KAREEE.

KANDI NTABWO BYEMEWE GUTABA UWO MUTABANYE NEZA KUKO YAKUMVIRA UBUSA AKAGUHA URWAMENYO.

Imana ubwayo yavuze ko abanzi bayo izabaseka ibyo batinyaga bibagezeho.

(Fata ifoto Uri gutabaza Imana, Nayo aho kugutabara ikaguseka)

Mbere yo gutabaza tubanze turebe niba uwo dutabaza tubanye neza.

Mbifurije Gutabaza mukanatarwa kuko ibyatuma dutabaza ni byinshi. Yesu abahe umugisha.

 

Ev. GAHAMANYI Jean Baptiste