Ndabaramukije mu izina rya Yesu, uyu mwanya turaganira ku ijambo rivuga ku gusubizanya Ineza. Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’ Imigani 15:1 haravuga ngo Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo ururimi rwoshywa n’urundi, nibyo koko iyo umuntu avugiye hejuru nawe ukamusamira yo Kwikiranura biba bigoye, ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo gusubizanya ineza guhosha Uburakari.
Byambayeho incuro nyinshi nkakira umuntu mu kazi warakaye cyane ndetse kuburyo abishoboye yangirira nabi ariko nasanze gusubizanya umuntu ineza ari umuti ukomeye, Mu masomo ya Customer care habamo inama z’uko umuntu ( umuclient) warakaye, Umutega yombi kdi ukamusubizanya ineza, ibaze nawe ugiye kwivuza ubabaye utombocyera muganga, nawe akakuka inabi indwara yakwiyongera, Ariko akubwira neza ati Ihangane, ndabibona Ariko urakira Woauuu… Gusubizanya ineza.
N’ubwo mvuga kugusubizanya Ineza, ubundi uretse no gusubizwa ubundi wakanabaye umuco / ubuzima bwacu kuvuga neza. Urwandiko rwa 2 Timoteyo 2:24 Pawulo yaravuze ngo Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana Nibyo koko Niba dufite umwuka wera, ntitwakabaye tugikora ibyo kamere irarikira.
Umutima ugwa neza uvura ibikomere bya benshi, dukwiye kuba abo isi Yose igeraho ikaruhuka, Mungo zacu kubashakanye barangwe n’imvugo zururutsa Imitima, abakoresha barangwe n’amagambo y’Ineza kubo bayobora, abo ugeraho wikoreye umutwaro bakubere uburuhukiro, Mbifurije kuyoborwa n’umwuka Wera kandi Mube umusemburo w’Ibyiza.
Umwigisha:Ernest Rutagungira