Turasoma Ijambo ry’ Imana ryanditse muri Luka 5:17-26 na Yesaya 61:1-3
Isi ya none iruhijwe n’ ibyaha ndetse n’ ibibazo byinshi. Ku kigereranyo giteye ubwoba, abantu babaswe n’ ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubwihebe n’ ibindi byaha byinshi.
Abantu benshi bararushye bakeneye uwabaruhura.
Dushingiye ku nkuru twasomye, turi buze kurebera hamwe ibi bikurikira:
- Yesu afite ubutware bwo kubabarira abantu ibyaha no kubakiza indwara
- Kujyana abantu kuri Yesu ni inshingano y’abakijijwe
- Umusaruro uturuka mu kujyana abantu kuri Yesu
- Icyo dusabwa ngo tujyane abantu kuri Yesu
Mu nkuru twasomye twabonyemo abagabo 4 bagize umutwaro ukomeye baheka mu ngobyi mugenzi wabo wari uremaye bamushyira Yesu ngo amukize. - Yesu afite ubutware bwo kubabarira abantu ibyaha no kubakiza indwara
Nk’ uko Yesaya yabihanuye, icyazanye Yesu ni ukubohora abantu ingoyi z’ ibyaha akabunga n’ Imana. Nyuma y’ uko umuntu akora icyaha agatandukana n’ Imana, yaboshywe kandi abatwa n’ ibyaha ndetse n’ ingaruka zabyo zirimo kubura amahoro, kwiheba, gutakaza ibyiringiro by’ ahazaza, n’ ibindi byinshi.
Nubwo umuntu yahemukiye Imana, yo ntiyamuretse ngo arimbuke burundu. Imana yatanze Yesu ngo umwizera wese abone kubabarirwa ibyaha, yongere kuba mu busabane nayo.Afite imbaraga ndetse n’ ubutware bwo kubabarira abantu ibyaha no kubakiza indwara zose.
- Kujyana abantu kuri Yesu ni inshingano y’abakijijwe
Nyuma yo kwizera Yesu, tukezwa n’ amaraso ye, ndetse tugahishurirwa ubutware bwe n’ urukundo rutagereranywa afitiye abari mu isi, Yesu aduhamagarira gusangiza abandi ibyo twamubonyeho.
Nk’ uko tubibona muri Matayo 28:18-20, Yesu yabwiye abigishwa be ngo nibagende bahindure abantu bo mu isi yose kuba abigishwa be. - Umusaruro uturuka mu kujyana abantu kuri Yesu
Kujyana abantu kuri Yesu bigira umumaro ukomeye.
a. Abantu barabohoka, bagakira ibyaha, bakabona ubugingo.
b. Imana ihabwa icyubahiro. Imana ikora imirimo maze abayibonye bakayihimbaza bigatuma n’abatayizi bayizera.
- Icyo dusabwa ngo tujyane abantu kuri Yesu
Urukundo
Aba bagabo bane bari bafite urukundo rwinshi. Ubumuga bwa mugenzi wabo bwababereye umutwaro ku buryo bumvaga bashaka uburyo bwose yakira.
Urukundo rukomoka ku Mana rutuma tugirira umutwaro abatarakizwa rugatuma tubajyana kuri Yesu.
Kwizera
Luka yaranditse ngo: Yesu abonye kwizera kwabo aravuga ati “wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.” Kugira ngo tujyane abantu kuri Yesu, tugomba kwizera ko Yesu afite ubutware kandi ko ashoboye gukiza umuhungiyeho wese.
Kwemera kwigomwa no gutanga ibyacu
Aba bagabo bane bemeye kwigomwa umwanya wabo, ubutunzi bwabo kugira ngo bageze mugenzi wabo kuri Yesu. Ntibatinye kwishyuzwa amategura bakuye ku nzu y’ abandi, ahubwo bishimiraga ko mugenzi wabo akira ubumuga. Ntawe Yesu aradusaba kwigomwa ibyacu no kubitanga tunezerewe ngo abantu batarakizwa bamumenye. Ese ufite umwanya, ufite amafaranga, ufite impano runaka? Urasabwa kurushaho kwitanga ngo benedata bakizwe.
Dusoza twabonye ko muri Yesu harimo ubutware bwose bwo kubohora abantu, kubabarira ibyaha no kubakiza indwara n’ ubumuga bwose ngo babe abantu bahesha Imana icyubahiro. Twabonye kandi ko twebwe abo Yesu yabohoye dufite inshingano yo gusangiza abandi iyi nkuru nziza ndetse no kuzana abantu baboshywe ngo baruhurwe bitume Imana ihimbazwa. Twabonye kandi ko kujyana abandi kuri Yesu tutabishobora tudafite urukundo rw’ Imana, tudafite kwizera ndetse tutemera kwigomwa ndetse ngo dutange ibyacu.
Ese waba warababariwe ibyaha na Yesu? Uyu munsi Yesu abasha kukubabarira akaguha ubugingo.
Ese niba warakijijwe, ujya ugira ugirira umutwaro abarimbuka baboshywe n’ ingoyi z’ ibyaha?
Usabe Imana ikongerere urukundo no kwizera no kwitanga kugira ngo benshi bakizwe izina ry’ Imana rihimbazwe.
UMWIGISHA: NDAYISHIMIYE ROSINE