Intumwa Pawulo itubwira mu Abakolosayi 2:7 ko ugomba kuba dushoreye imizi kandi twubakiye kuri we.
Nidushorera imizi muri Kristo Yesu, tuzagira ishusho nziza. Ariko imizi yacu ntituyishorera mu kindi kintu cyangwa mu wundi muntu, tuzaba turi mu kaga.
Nta kintu cyangwa nta muntu uzakomera kandi uzaba intarumikwa kandi yihagije n’intayegayegayezwa nka Yesu. Niyo mpamvu ntashaka ko abantu bashorera imizi kandi bagakomerera muri jye cyangwa mu murimo w’Imana (Ministere) nkora. Ndashaka kurangira abantu Yesu. Nzi yuko ahari ntabashobora mu buryo bumwe nk’uko nabo batanshobora.
Icyo ni cyo kibazo cyacu nk’abantu; duhora tunanirwa. Ariko Yesu Kristo ntajya ananirwa. Shyira ibyiringiro byawe byose bidahinduka muri Kristo Yesu. Atari mu muntu, atari Atari mu mibereho, Atari mu kindi cyose cyangwa undi muntu wese.
Iyo udashyize ibyiringiro no kwizera kwawe kose mu rutare rw’agakiza kwawe, uba ugana mu kutanyurwa kuzakuzanira gucika intege no kunanirwa. Tugomba kugira gushikama gukomeye cyane mu rukundo rw’Imana idukunda tutitaye kubyo duhura nabyo, ahubwo tuzi neza imbere muri twe ko turi abatsinzi ndetse no kurushaho.