Gusenga ninko kubaka

Iyo umuntu agiye kubaka inzu y’inyumba (etage), abanza gukora imirimo myinshi cyane mu butaka hasi ( muri cave) itagaragara.

Usibye nyirinzu, Ntawundi umenya ikiguzi cy’imirimo yakozwe ngo urufatiro (foundation) rwuzure kuko ntiruba rugaragara!

Gusenga nabyo niko bimera, igihe cyose ntusenga ngo uhite usubizwa abantu babibone, ariko ntibivuze ko nta kiba cyakoretse.

Nk’uko iyo wubuka etage, bigutwara, igihe, ukora imirimo itandukanye mu byiciro bitandukanye niko no gusenga iyo usenga hari igihe udahita ubona ibyuzuye ariko uba wubaka. Uko inzu iba nini kandi ikomeye, niko iba yatwaye igihe kinini n’amafranga menshi uyubaka.

Ijambo ry’Imana naryo riti:

Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Umubw3:1.

Aho ntiwaba ushaka gusarura hataragera?

Ntiwaba ushaka gusakarira rimwe n’uwubaka nyakatsi kandi ubizi neza ko wowe wubaka igorofa?

Niba warasenze, humura mu gihe gikwiriye uzabona ibyuzuye.

Ahari bije uyumunsi, Imana irabona yakuburana nabyo! Irashaka kugusubiza nawe ubwawe utunganye, komeza wubake, amaherezo bizuzura.

Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 2Pet3:9.

Ba mugihe cyawe uko bikwiye, nibyo ubona bitinze ubyihanganire kuza ko bizaza

 

Pastor Viva,

Power of Chance Ministries