Ibyak 12:6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.
Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati”Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.
Ibyak 16:6 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.
Yeremiya 40:4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”
Amagambo twasomye ni menshi ndetse dusanzwe bamwe tunayazi ariko Herodi amaze kwica Yakobo yarashyekewe maze ashaka kwiyongeza na Petro ibyo byose yabikoze Imana ireba nshuti bene data ndashaka kubabwira ko Imana ireba ibyo wakorewe Imana yarabibonye ibyo ukorerwa nubu Imana irabireba
Herodi yica Yakobo Imana ireba, fata Petro Imana ireba, aboha Petro Imana ireba, bamushyira muri gereza Imana ireba, bamurindisha abasirikare Imana ireba, Petro yitegura gupfa nabwo Imana ireba!
Mbibutse ko ijambo turi kuganira rivuga ngo gusenga bitubohora iminyururu
Nijoro mu gicuku Petro yarasinziriye ariko abantu b’Imana ntituzapfa tuzasinzira umva nubwo Herodi atwiyongeza buri munsi akiyongeza ni byacu ariko tuzasinzira wambwira ute ukuntu umuntu araye ari bupfe asinzira.
Abizera bafite ibyiringiro bafite amahoro yuzuye, Petero nijoro arasinzira mu gicuku ngo umucyo waka munzu Malayika wari waje akoma Petero mu mbavu ati: byuka iminyururu imuba Ku maboko iragwa
Sindi buvuge uko yatoye inkweto ze, umwitero, nuko inzugi zagiye zikingura nuko yasanze abasirikare baguye ahubwo ndashaka kuvuga kukugwa hasi kw’iminyururu sema amina
Iminyururu bayiboheshaga abantu b’abagome cyangwa se n’abandi bashaka kwica bakababoha amagaru n’amaboko ndetse bakaba bababoha numutwe.
Umuntu wabaga waboshywe atyo nuko yagombaga gupfa byanze bikunze ariko hashimwe Imana itubohora iminyururu y’abadayimoni mu izina rya Yesu.
Shalom mwari kumwe na Pastor Dominique ubakunda