GUMA MUMWANYA IMANA ITAZAKUGARUKAHO IKAKUBURA/MFITUMUKIZA ENOCK

Kuva 19: 4-6
Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu nkabizanira.

None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli

Imana ibasezeranya ko izabana nabo ikajya ibagarukaho kugeza igihe izabagereza mugihugu yabasezeranyije igasohoza ibyo yavuganye nabo byose

Nbageze m’ubutayu bwa Sinayi babamba amahema* yabo i Refidimu, (imbere y’umusozi) nyamara aho hari bugufi naho Imana yari kuvuganira nabo, muyandi magambo *bari imbere y’igisubizo ariko batabizi!

Hari igihe umuntu agenda akaruha igisubizo kimuri, imbere

Hari abakiristu benshi bacogojwe n’ubutayu babamba amahema imbere yaho bari gusubirizwa

Hari abanyamasengesho benshi barimbere y’ibisubizo ariko kubwo gucogozwa n’ubutayu ntibabibone ahubwo bagacumbika imbere yacyo.

Abo bisirayeri bamaze gucumbika aho nibwo Mose yazamutse umusozi Imana ibamutumaho ayo magambo dusomye haruguru

Ndashima Imana ko ijya igaruka kubantu bayo ngo imenye uko bameze,Halleluaaa.

Imana yongere ikugarukeho kdi isige igize icyo ikubwira cg isige igize icyo ikora

Hari aho Imana yagukuye hari naho ikugejeje kdi ijya inyuzamo ikakugarukaho

Yagarutse kw’Aburahamu aravuga ngo: “Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.” Imana ishimwe.

Yasanze Yosefu muri gereza imujyana kuba uwa kabiri kuri Farawo

Yagarutse kuri Petero ubwo Herode yari araye ari bumwice ahava bucece nta rusaku kuko nyir’ibihe yari yamugarutseho

Kwa Razaro yarahagarutse amusiga ari muzima. Imana ishimwe

Uwiteka ati Nzakugarukaho nkugire ukundi kuntu

Ibyacu Imana ibyibereyemo niyo mpamvu ya kugarutseho mu buryo n’ahantu hatandukanye naho ubundi uba utakibukwa

Iyo yakugarutseho abanzi bawe barabura

Yagarutse ku bayuda ubwo bari baraye bari bwicwe nuko birahinduka maze abayuda nabo baracya barishima

Umva ikibabaje

Hari ubwo Imana ikugarukaho igasanga utari aho ugomba kuba

Hari abantu Imana igarukaho igasanga badahari cg batagisa nkuko basaga haba ku mubiri, mu mwuka, mu mirimo, mu mbuto, mumyemerere ndetse no mugakiza, nuko ikabayoberwa

Pawulo yandikiye abatesalonike arababwira ngo: Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera, ( 1abates1:11)

Pawulo kdi yandikira abatesalonike yarababwiye ngo: Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, *_bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
(1 abatesalonike 5:23)

Mwene Data ufite inshingano zo kurinda umubiri, umwuka n’ubugingo nkuzabibazwa na nyirukubitanga.

Umunsi umwe Sawuli yabwiwe ko azimikwa kuba umwami ariko ntiyaba mumwanya wo yarimo mugihe cyo kugendererwa

1Samuel 10:21-22_ (muhasome)

Biragoye kumenya ibyo buri muntu yihishemo ariko nyir’ibihe nakugarukaho azamenya aho umaze iminsi

Mbese ko utakiboneka mumasengesho uhugiye muduki

Mbese ko utakiboneka muri korari umaze iminsi he

Imana y’amahoro no kwizerwa ikugarukeho kdi igire icyo isiga ikoze mu buzima bwawe, mu rugo rwawe, mu mishinga yawe, mubyo ukora byose

Hanyuma kdi ubwo ikugarukaho igusange usa uko ukwiye gusa kumubiri, mu mwuka, mubugingo…. ku girango ikumenye itakuyoberwa

tumenye ko twahamagariwe kumvira, kwitondera no kwera kugira ngo tubone uko tuba abami n’abatambyi.

iyaduhamagaye izi icyo yaduhamagariye naho yaduhamagariye ari nayo mpamvu yadusezeranije kujya itugarukaho ngo imenye uko tumeze

Mwene So Enock Mfitumukiza