PAST RWAKUNDA DOMINIQUE*
turaganira Ku gice cya .gatanu k’igitabo cyitiriwe Yosuwa aho Yosuwa yakebesheje abantu
gusa nifuje ko twarifatanya n’irindi ryo gukurwaho igisuzuguriro
bikurikiranye tuza kuganira nimugoroba live aho tuza kureba abisiraheli ,urubyiruko rwavukiye mubutayu bamaze gukebwa kumurongo wa 8 kumurongo ukurikira wa 9 bakuweho igisuguriro aricyo gituma .aho hantu gitwa girugari na bugingo .nubu bityo nimugoroba turaza gusaba Imana ngo igire ibyo yigizayo mu izina rya Yesu
wakwibaza uti gukebwa niki ?
Byatangiye ryari ?
Kubera iki ? Bimaze .iki ? Mu iki gihe bikorwa bite ? Kuki Yosuwa yacyebesheje abantu?
Dusome :
Yosuwa 5:8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.”
gukebwa ryari isezerano Imana yari .yarahaye Aburahamu mu itangiriro ibice 17
iramubwira iti umuntu uvukiye murugo rwawe ndetse n’umunyamahanga uri iwawe akwiriye gukebwa Aburahamu abyaye Isaka yaramukebye ku munsi wa 8 bikomeza gutyo nk’isezerano ryo Ku mubiri
Mu gihe .rero Yosuwa yasimburaga Mose yagombaga kwambukana n’abisiraheli Yordani bakagera girugari bagatera Yeriko ,Ayi ,Gibioni ,nyuma bakarwana nandi moko atanu yishyize hamwe bakabona kwinjira mu gihugu
ariko bamaze kwambuka Yordani I Girugari Imana ishaka kubagirira neza ngo ibakureho igisuzuguriro ariko havuka ikibazo kuko ingabo z’abisiraheli muri ya myaka 40 bazereraga bari barashiriye mu butayu kuko batagaragaje kwera kw’Imana Imana ifata umwanzuro wo kugirira neza abana babo kuko Imana itica isezerano
twasomye ijambo ngo .nuko abantu Bose bamaze gukebwa baguma mu mahema yabo kugeza igihe bakiriye
bene data gukebwa biraryana birabaza kdi bimara igihe bibabaza uwabikorewe
bamaze iminsi mu mahema bababara bataka ariko byari ngombwa kuko Imana yagombaga kubinjiza muri cya kigisho turi buze kuganira nimugoroba ariko babanje gutunganya ibyo batunganya
iri sezerano .ryo gukebwa ryarakomeje mu isezerano rya .cyera ndetse no murishya hagiwe impaka nyinshi kuriryo
Ariko bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.
Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko
ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.
Ayo ni amwe mumagambo yagendagwa avugwa Ku gukebwa
ariko haza kwanzurwa gukebwa no kudakebwa ntacyo bimaze .
cyakora nakongeraho bifite icyo bimaze Wenda Ku isuku no kwirinda izindi ndwara ko igifite icyo kimaze ari ugukebwa ko mu mutima aho pawulo abivuga muri aya magambo Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw’intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere.abakoros2:16
aha ijambo ry’Imana riraducyeba rikadutandukanya na kamere na kavukire tugahinduka bashya muri kristo Yesu ndashaka kubihuza n’icyanditswe dusanga muri Ezekiel: Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n’amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n’akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw’impinja.ezek 16:4
hano bibiliya itweretse umuntu wavutse ntiyasharirwa ntiyajaburwa mu mazi ntiyasigwa amavuta ndetse ntiyambikwa n’imyambaro ni uko umuntu utakebwe amera ntahindurwa n’ijambo akomeza kwibera .umunyedini ntasigwa amavuta nta kintu cy’umwuka wamushakiraho byaba guhindurwa ,gutsindwa nawo cg imbuto zawo mbega aba ari umuntu wa .kamere ndetse ntiwamubarizaho niriya .myambaro ariyo mirimo yo gukiranuka.
iyo mupfuye akantu gato ahita akubwira ibisekuru by’iwabo ,ati Umwana w’umucori nakwereka. ugasanga yishimiye isano afitanye n’igikoko kuruta iyo afitanye na Yesu
dufite nubu abantu benshi turi kumwe murugendo ariko batakebwe buriye inkinke babonye abandi bari murugendo nabo bakomezanya nabo intsinzi ntayindi uretse kwibira mumaraso ya Yesu mo kwemera guhindurwa n’imiburo y’ijambo ry’Imana . Ngo Ariko Yosuwa afata urubyiruko rwavukiye mu butayu nabandi Bose batati bakebwe barakebwa baguma mu mahema kugeza igihe bamariye gukira babona kwinjira girugari aho Imana yabakuriyeho igisuzuguriro izina ry’Imana rihabwe icyubahiro. ndabashimiye ko mufashijwe n’ijambo turasubira Imana ikomeza .kubaha umugisha mwese mu izina rya Yesu amen