#Ibyanditswe: Daniyeli 6:4
Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.
Yesaya 39:6/2 Abami 20:17
igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.
Iyo Imana yatangiye gukorera muri wowe, ibintu byinshi birahinduka. Imana yacu iratangaje kuko niyo ibasha kuzana abantu kuva mu mahanga yose, mu bwoko butandukanya, mu ndimi nyinshi zitandukanye ikabagira Itorero, ikabagira ubwoko bumwe. Aho uri hose ntabwo ari impanuka ahubwo uhari kubw’umugambi w’Imana, uko niko yanabikoze kub’Isirayeli ibajyana mu buretwa i Babiloni.
Ibyo Imana ikora byose ntiyibeshya ubwo Daniyeli n’abagenzi be bari i babuloni, Imana yashakaga ngo bahindure aho bari, bahindure ikinyejana bari barimo, kubera ko Imana ishaka abantu b’indashyikirwa.
Bimwe mu byo umwanzi akoresha ngo aduteshe, adukure mu mugambi w’Imana ni ukudutesha indangagaciro zacu nk’abakristo, tugahindura amazina yacu(Identity) kubera ko dushaka kuba nk’abandi bose. Iyo tumaze guta ibyo byose, tukibagirwa ko Imana ifite umugambi ku buzima bwacu, tubaho nta ntego, tugakora nkiby’abandi bose.
Dukwiriye guhora tuzirikana ko hari umugambi w’Imana ku buzima bwacu, tukagambirira kubona usohora. Aho niho tuzaba indashyikirwa mu byo dukora byose naho tuba hose!
Norman Paul Desire, Omega Church.