Guhamirizwa n’Imana -Mugezwaho na Philbert NSENGIMANA

Silhouette of a woman alone with God

Dusome:

Kubara 12:3,7-8

V3:Kandi uwo mugabo Mose yari Umugwaneza urusha abantu bo mu isi Bose

V7:Umugaragu wanjye Mose si ko ameze,akiranuka mu rugo rwanjye hose

V8:Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye,atari mu migani,kandi ishusho y’Uwiteka ajya ayibona. nuko Niki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose ?

Mu mirongo ibanza hagaragara inkuru aho Miriyamu na Aroni baneguye Mose kubera kurongora Umunyetiyopiyakazi ndetse bakibaza uburyo Uwiteka ari we avugiramo gusa kd nabo bahari

Imana ibabwira ko uzaba Umuhanuzi imwimenyekanisha mu iyerekwa no mu nzozi ikavuganiramo nawe ihamiriza Mose:

1.ko ari Umugwaneza uruta abandi

2.Akiranuka mu rugo rwanjye hose

3.Tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye atari mu migani

4.Ajya abona ishusho y’Uwiteka

 Guhamirizwa n’ugutangirwa ubuhamya bw’ukuri bwemeza Imyitwarire,Ingeso,Imico,

Imikorere n’Imigenzereze etc…ko ari ntamakemwa.

Abaduhamiriza cg Abatangabuhamya

Umutima w’umuntu ubwe :niwo uba uzi ukuri kwe abandi batazi cg batasobanukirwa

Mugenzi wawe: n’umuntu ukubera umuhamya w’ibyo utiyiziho

Imana : n’Umutangabuhamya cg umucamanza utabera kd utarya ruswa

Imana ihamiriza Umukiranutsi kd Umukiranutsi n’ukora ibyo ishaka akanagenda uko ishaka ntakebakebe mu bitagira umumaro

Dusome:

Yobu 1:8

Uwiteka arongera abaza satani “mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye nawe mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye,wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”

Imana ihamiriza Yobu ko ari

1.Umukiranutsi

2.Yubaha Imana

3.Akirinda ibibi kd bible itubwira ko yari umutunzi n’umworozi akaba yarakomeye cyane kuruta abantu biburasirazuba

Yobu yabanye n’Imana neza atabitewe n’urwego rw’ubukire yarariho kuko iyo biba gutyo igihe ibintu byamushiragaho aba yarihakanye Imana bivuzeko ishingiro ryo gukiranuka kwe ntiryari kubintu yarafite natwe turagirwa inama yo gukiranuka tutabitewe n’urwego turiho

Umusozo

Ibyakozwe n’Intumwa

13:22

Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi,iramwimika iramuhamya iti “mbonye Dawidi mwene yesayi,umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ishaka,azakora ibyo nshaka byose .”

Nkuko ijambo ry’Imana ribitubwiye haranira:

Kubonwa neza n’Imana mubo ibona ikubonemo kuko mubo ibona siko ibishimira kimwe

Mera nkuko umutima w’Imana ushaka

Kora ibyo ishaka byose

Rero numera nkuko ishaka bizatuma wemerwa nayo ( Ibyakozwe n’intumwa10:35 )kuko mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera

 Urasabwa:

1.Kugendera mu bitunganye

2.Kora ibyo gukiranuka

3.Vuga iby’ukuri nkuko biri mu mutima wawe nibwo uzaguma mu ihema ry’Uwiteka biguheshe gutura Ku musozi we wera( zab15:2)

Umwigisha: Philbert NSENGIMANA