Guca bugufi no gusenga bituma Imana yigarura – Ev. Ndayisenga Esron

Guca bugufi no gusenga bituma Imana yigarura – Ev. Ndayisenga Esron

Amosi 7:5-6
[5]Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

[6]Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka Imana yavuze.

Yonasi 3:4,10
[4]Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”

[10]Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.

Nshuti, ejobundi yigaruye kwa Hezekiya,yigaruye i Nineve,yigaruye kwa Dawidi,yigaruye ku bwoko bwa Israeli…..Humura nawe Uwiteka yakwigarura ku bwawe:Mu rugo,muri business,mu kazi,mu Itorero, muri quartier,……

Mbifurije uwa kabiri mwiza dusoza uku kwezi hagire ibisozanya nako.
Amen!
Ndabakunda

Ev. Ndayisenga Esron