GITABO CY’ABALEWI/ Past Uwambaje Emmanuel

GITABO CY’ABALEWI

Bene data ,ndagirango mbere y’uko twavuga kumoko y’Ibitambo binyuranye ,numvise byaba byiza duhere kncamake y’igitabo cya Abalewi.

-Twakwibukiranya ko Kino gitabo gikurikira icyo Kuva ,kandi twabonye ko Imana imaze kuvana abisiraheli ,kwa Farawo,ntiyahise ibajyana Ikanani ahubwo ,banyuze mungando (Mubutayu) ihubakayo aho ihurira nabo (office) yayo ,Ishyiraho Abakozi bahoraho bakomoka mumuryango w,Abalewi,akaba aribo batahawe Umunani muri gakondo ,kugirango batungwe nibyo kugicaniro.

Ibyo Abalewi bakoraga byari igishushanyo cyibyo mwijuru,Abaheb 8:5,-

Imana yashakaga kubegera kugirango baturane nayo kandi Imana ikaba yera ,ntamahitamo Imana igira niba mubanye usabwa kwezwa,(1pet 1;9-14).

-Imana yiyunze n’Abisiraheli binyuze mubitambo ,kimwe nuko natwe twunzwe n’Imana binyuze kumusaraba (Amaraso ya Kristo).

-Byasabaga umutambyi n’igitambo ,ariko Kristo we yabaye Umutambyi kandi aba n’igitambo.

Igitabo cy’Abalewi gikubiyemo Inyigisho 8 zingenzi

l. 1:1-7:38- Hatubwira amabwiriza arebana n’Ibitambo ibyo bitambo nabyo bikabamo ibyiciro 2:

(a). Ibitambo biva amaraso

(b). Ibitava amaraso.

Harimo:

👉🏼Ibitambo bikongorwa

👉🏼Ibitambo by’uko bari amahoro

👉🏼Ibitambo by’Ibyaha

👉🏼Ibitambo by’umutima uhana

N.B Uwazanaga Igitambo kiva amaraso ,nyiracyo yashyiraga ikiganza mugahanga kacyo akacyatururiraho ,nyuma bakagica umutwe

ll. Abalewi 8;1-10:20 Hano tubonamo Ibirebana n’Uburyo Abatambyi bagaomba kwitwara ,Imana yasabyeko Mose aha amabwiriza yose abatambyi bagomba kwitondera mugihe bari gukora uwo murimo ,Umunsi wo kumurika Umurimo wagitambyi Imana ubwayo yarabyubashye Umuriro uvuye mwijuru uramanuka ,9;23-24,

Ariko Imana irabihanangiriza ko nibatubahiriza amategeko yo kwezwa no gukora Iby’Imana ishaka bazagwa Imbere yayo,aribyo byabaye kuri bene Aaroni 10:2.

III.Abalewi 11;1-15:33 -Tuhasanga ibirebana n,amategeko yo kwera

– Niho dusanga ibijyanye nimihango yera n’inyamaswa zizira zaba izo mungo cyangwa mugasozi, ibijyanye n’abarwayi bazira n’intumbi n’ibindi bihumanya.

IV. Abalewi 16:1-34 Tuhasanga ibijyanye n’umunsi w’impongano

-Kino gice ningenzi cyane kuko tuhabona amabwiriza kuko ari umunsi wabaga rimwe mumwaka wo gutamba igitambo cy’ibyaha byose by’umwaka wabaga taliki ya 10 z’ukwezi kwa karindwi ,Ntamuntu wakoraga bose basaga nabibabaje ,hagatambwa igitambo cy’abana ba Aaroni ,hagakurikiraho igitambo cy’igihugu cyose,bakanabika isekurume yihene yo kujya kohera mubutayu ,bakoresheje urugendo rw’Iminsi 3 byerekana Imana yajyanye kure ibicumuro byabo.

V. Abalewi 17;1-20:27

Muri kino gice tuhasanga amabwiriza yihariye arebana cyane cyane n’amaraso

-Niho Imana ivugamo ibintu bitavuzwe ahandi kubijyanye n,amasano no kwitandukanya nandi mahanga,

VI. Abalewi 21:1-25;55

-Tuhasanga Amabwiriza ngenderwaho kubijyanye no guterana ,ibibujijwe kuribwa ,ibijyanye n’urushako ,niminsi mikuru y’amoko yose.

VII. Abalewi 26:1-46

Tuhasanga ibijyanye n’imigisha ifatanije no kumvira ,n’imivumo ikurikirana uwasuzuguye Imana.

VIII. Abalewi 27:1-34

Tuhabona Inama ,amabwiriza anyuranye ,kubirebana n’amaturo icyacumi ,imihigo ,uburiza bw’amatungo n’abantu ,bagasoza bavuga bati :Ibi nibyo Uwiteka yabwiye Ubwoko bwa Isiraheli.

Mugitondo ,turinjira munyigisho nyirizina mugire Ijoro ryiza.

Pst. Emmanuel