GIKOMERO: Korali Elayono y’i Remera yafashije abakene bikora ku mitima ya benshi

Chorale Elayono yo kuri ADEPR Paroise ya Remera mu mujyi wa Kigali yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR GIKOMERO mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gikomero maze ihakorera ivugabutumwa ribohora imitima ndetse inafasha abakene ibaha imyenda n’inkweto byo kwambara; ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wagatandatu taliki ya 8 Nzeli 2018.

Ahabanza ni Past. UWIZEYIMANA Jacques wo kuri ADEPR REMERA, MARORA Genevieve Umuyobozi wungirije wa Chorale Elayono, Pasteri wo muri Paroise ya GIKOMERO, Umushumba wa ADEPR Paroise ya GIKOMERO Rev. NIYIHABA J Paul n’umupasteri bakorana umurimo w’Imana muri Paroise ya Gikomero bashyikirizwa inkunga yo gufasha abakene

Umuyobozi wungirije wa Chorale Elayono Madame MARORA Genevieve avuga ko nyuma yo gusanga hari ubwo bakora ivugabutumwa mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana ariko abantu bagasigarana ikibazo barahisemo kujya bakora ivugabutumwa rikora ahantu hose ni ukuvuga ku mutima ariko batirengagije no ku mubiri.

Madame MARORA umuyobozi wungirije wa Chorale ELAYONO ashyikiriza ubuyobozi bwa Paroise ya GIKOMERO inkunga yagenewe gufasha abakene

Yagize ati :”nyuma yo kumara imyaka 22 turi mu ivugabutumwa tumaze kubona ko ivugabutumwa rya Christo twiyemeje rikomeje ari nayo mpamvu twifuza gukomeza imitima y’abantu ndetse n’imibiri yabo, twaje aha kubera igiterane kihamaze iminsi cyari gifite intego ivuga ngo Imana ibagarurire ibihe byabo bya mbere ni muri urwo rwego natwe twaje kwifatanya nabo ariko ntitwari kuza imbokoboko, twaje twiteguye gukorera Imana mu ndirimbo ariko tukanaba twitwaje imfashanyo irimo imyenda n’inkweto twageneye abakene kuko mu ivugabutumwa dukora tugira n’umwanya w’ibikorwa by’urukundo, ntitwabasha kumenya amafranga afatika ahwanye n’iyi myenda gusa tuzi ko ari menshi kandi icyo twifuza nugufasha kandi tuzabikomeza n’ahandi”.

Yasoje ahamagarira abantu bose kuyoboka ivugabutumwa rikiza imitima ariko ridasize n’imibiri kuko ngo ntiwashobora kubohoka ku mutima kandi umubiri wo ukiboshye.

Naho Pasteri UWIZEYIMANA Jacques wari uhagarariye umushumba wa Paroise ya REMERA we avuga ko kuri we ngo byamutunguye ndetse binamukora ku mutima cyane.

Yagize ati :” byanshimishije ndetse byanankoze ku mutima kubona Chorale ikora igikorwa cy’urukundo nk’icyi, ibi bikwiriye no kubera isomo n’andi makorale akajya akora ivugabutumwa ariko akibuka no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene ndetse n’abatishoboye”.

Umushumba wa ADEPR Paroise ya GIKOMERO Rev. NIYIHABA J Paul we asanga ivugabutumwa Chorale Elayono yagaragaje muri Paroise ya Gikomero rizahora ari amateka haba muri Gikomero ndetse n’ahandi hose mu Rwanda.

REV. Jean Paul yagize ati :” turi gusoza igiterane cy’iminsi 21, aho twari dufite intego ivuga ngo Imana itugarurire ibyacu twanyazwe ubu kikaba kigeze ku musozo, cyitabiriwe n’abantu benshi banyuranye, by’umwihariko uyu munsi twabanye na Chorale ELAYONO yo kuri ADEPR Paroise ya Remera , batuzaniye ivugabutumwa rifatika, baturirimbiye neza ariko by’agahebuzo bazanye ivugabutumwa ry’inkunga yo gufasha abantu batishoboye bo muri iyi Paroise ririmo imyenda yo kwambara ni ibintu bitari bisanzwe ariko turabashimiye cyane kandi turifuza ko uru rugero rwiza rwaba no ku yandi makorale”.

Yavuze ko hagiye kubaho inama bakazicara bagashaka comite y’abantu izaba ishinzwe gutoranya abakene bagomba kuzahabwa iyi nkunga mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa kandi yakabaye ari we uba uwambere mu kuyihabwa.

Rev. Pasteri NIYIHABA yasoje ashimira ndetse asabira umugisha iyi Chorale, ubuyobozi bwa ADEPR Paroise ya Remera ndetse n’abakristo bose baba abaturutse iremera, abaturutse GIKOMERO ndetse n’ahandi hose dore ko abantu bari bakubise buzuye.

Twabamenyesha ko kandi muri icyi giterane hari n’umushumba wa ADEPR Paroise ya GASAVE ndetse n’umushumba wa ADEPR AKARERE ka GASABO REV BUTERA Celestin icyakora abakaba batabashije gusoza icyi giterane kubera iyindi mirimo ndetse n’abandi bakozi b’Imana banyuranye.