Luke 15:17
“Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano”.
Umwana w’ikirara yamenye ko gukora ikosa bishyikira buri wese ko ariko kuguma mu ikosa ari bibi cyane. Yibutse ko nta hantu heza nko mu muryango.
Aho umuntu yajya hose, aho yagera hose, mu rugo Niyo soko y’ibyishimo. Kumenya ibi byamuteye guhindura ubuzima yararimo n’amateka ye.
Uyu munsi ndakwifuriza gufata umwanya wo kwisuzuma kugirango ukoreshe amahirwe akuri imbere uhabwa no kwisubiraho: usubire mu rugo kwa Data. Imana igutegeye amaboko. Itegereje ko ugaruka.
Mugire umunsi mwiza !
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko.