Garuka mu busabane

Luka 15:18 – Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,

Luka 15:20 – Arahaguruka ajya kwa se.”Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.

Umugani w’Umwana w’ikirara ni kimwe mu byanditswe gifasha kumva neza ubutumwa bwiza.

Uriya mugani werekana ubuzima bw’umunyabyaha, n’ibyiringiro ahorana by’agakiza. Unerekana ibyishimo Imana igira iyo hagize umuntu wihana akava mu nzira mbi. Utwigisha urukundo rw’Imana rugaragazwa n’uburyo itwihanganira, itubabarira, ikanatwakira tutayitunganiye.

Hari amasomo menshi nize muri uyu mugani. Ndibanda gusa ku masomo nakuye ku Mwana w’ikirara ubwe.

Amwe muriyo ni akurikira:

1) Yafashe umwanya yitekerezaho, atekereza ku buzima abayemo. Ese ujya ufata umwanya wo kwitekerezaho, gutekereza ku mibereho yawe ya gikristo, ibyo urimo, ibyo wagombye kuba ukora nk’umukristo udakora?

2) Yagize ubutwari bwo kubona amakosa ye aho kubona ay’abandi. Amaze kwisubiraho, yasanze ikibazo kitari ku bandi, ahubwo ariwe kibazo. Yashoboraga gupfana umukoresha we (nyiri ngurube), ise, mukuru we, inshuti zose yasanze mu gihugu yararukiyemo…ariko siko byagenze. Yiyemeje icyaha.

Ubu ni ubutwari bukomeye. Abenshi aho kuva mu cyaha, bagishakira ibisobanuro, bakakigereka ku bandi. Bazira ubabwira ukuri! Iyo ubabwiye ngo ijambo ry’Imama riragusaba ibi n’ibi….barakwanga! Isuzume ahari ikibazo ni wowe ntabwo ari abandi!

3) Yafashe icyemezo cyo kuva mu ikosa atitaye ku kiguzi n’ingaruka byamusabaga. Mu by’ukuri afata icyemezo cyo gusubira kwa se, ntiyari azi ibimutegereje. Ndatekereza ko mu byo yumvaga byamubaho harimo no kuba yahanwa by’intangarugero, kuba igiseko, iciro ry’imigani, kutemerwa, gusabwa gusubiza ibyo yahombeje, etc. Abenshi mu bantu b’iki gihe babuze ubutwari bwo kuva mu makosa, ahubwo barushaho kuyongera. Batinya ingaruka zo kuva mu kibazo bikabatera kugihamamo. Kutava mu kibazo kubera gutinya, kwirengera ingaruka, n’ugushakira umuti w’ikibazo mu kibazo!

4) Kwihana nyako n’uguhindura imyumvire, imitekerereze, icyerekezo. N’ugufata indi nzira ihabanye n’iyo umuntu asanzwemo no kuyikomeza atitaye ku rucantege ashobora guhura narwo. Umuririmbyi wo mu gushimisha ati kuki watinze cyane mu byaha? Igire inama yo kugaruka.

Ndakugira inama yo gusubira mu nzu ya so! GARUKA MU BUSABANE.

Umunsi mwiza kuri twese.

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko