Gahunda ni ugukurikira no kumenyekanisha Imana: Ev Jean Paul NDUWUMWE

Twamenyekana ejo tukabivanga tugasuzugurirwa aho twubahiwe ariko nitumenyekanisha Imana nayo izatumenyekanisha ndetse iduhindure ab’agaciro imbere yayo n’imbere y’abantu: Ev Jean Paul NDUWUMWE

Umuntu ashobora kuba akomeye ndetse no kumukoraho cyangwa kumusuhuza bikagorana ariko kubera ko ari umuntu ibyubahiro by’abantu bikaba bigira iherezo gahunda yacu yagombye kuba iyo kubaha no gukurikira Imana yo itagira manda y’igihe ubwami n’ububasha bwayo buzarangirira.

Abakubona bakubonemo Imana kandi ube umuntu uyihesha agaciro n’icyubahiro, iyo wamenyekanishije Imana ntupfa gupfa igihe kitageze, ntabwo ukenyuka ahubwo urarama.

Twongere twibuke ko Imana idufiteho umugambi kandi uko byagenda kose Iyatangijje umurimo niyo igomba kuzagaruka kuwusoza, niyo mpamvu ugomba guharanira ko Imana itakubonaho umugayo.

Baho mu buzima bufite intego, icyerekezo n’umugambi mwiza kandi impumbero yawe ibe kumenyekanisha no gukurikira Imana.

Umwigisha: Ev Jean Paul NDUWUMWE