Filimi z’ubupfumu na vampaya zihatse iki muri iki gihe?
Muri iki gihe, filimi n’ibiganiro byo kuri televiziyo bikunda kugaragaramo ubupfumu, ubumaji n’amavampaya. Ese ibyo bintu wumva nta cyo bitwaye cyangwa biteje akaga?
Hari inkuru ikinyamakuru cyitwa Wall street Journal cyanditse kigira cyiti: “Inkuru zivuga iby’amavampaya (abantu bapfuye batungwa n’amaraso y’abazima), abantu bihindura inyamaswa n’abapfuye bagaruka mu bazima (zombie), zatumye abantu bashishikazwa n’iby’abadayimoni.”
BITABO, filimi n’imikino yo ku bikoresho bya elegitoroniki, usanga byiganjemo abakora iby’ubumaji, abapfumu n’amavampaya bifite uburanga. Kuki ibyo bintu bishishikaza benshi?
Umwarimu wigisha muri kaminuza witwa Claude Fischer, yagize ati “mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize, Abanyamerika bemera imbaraga z’amagini bavuye kuri umwe ku icumi bagera kuri umwe kuri batatu. Abanyamerika bakiri bato baraguza kandi bakemera imbaraga z’amagini n’imyuka mibi, bakubye kabiri abageze mu za bukuru.”
Ubwo rero, ntibitangaje kuba abantu basigaye bahorana ubwoba bitewe n’izo nkuru zivuga iby’abadayimoni. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “kuba abantu benshi barongeye kwizera iby’abadayimoni, byatewe ahanini n’izo nkuru zivuga iby’amavampaya, iz’abantu bihindura inyamaswa n’iz’abapfuye bagaruka mu bazima.”—The Wall Street Journal.
Hari raporo yagaragaje ko “abantu bari hagati ya 25 na 50 ku ijana bo hirya no hino ku isi bizera amagini, kandi ko ayo magini avugwa mu nyandiko zo mu bihugu byinshi.” Ubushakashatsi bwakozwe na Christopher Bader na Carson Mencken, bwagaragaje ko “Abanyamerika bari hagati ya 70 na 80 ku ijana bizera ibintu bifite ububasha budasanzwe.”
Inama :
Si byiza kureba bene izo filimi kuko ahanini ziba zifite ubundi butumwa bubi buziri inyuma bujyanye no kwamamaza imbaraga z’umwijima.
Nk’umukirisitu, wari ukwiye kuzitondera kandi ukazirinda abana bawe mu muryango kuko bishobora gutuma bakura bumva ko izo mbaraga za sekibi bareba muri izo filimi kuzikoresha nta cyo bitwaye; batoze inzira y’ukuri y’ijambo ry’Imana.
Gusa, Bibiliya ntiyemera iby’ubupfumu n’ibisa nabwo; soma muri Gutegeka kwa kabiri 18:10-13
10Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi,
11cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.
Kuki Bibiliya idusaba kubyirinda? Ikomeza igira iti:
12Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
13Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.