Ese umaramaraje bingana gute?

“Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, aribwo kumenya KristoYesu…mbifata nk’amase. …kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranywa”Abafilipi 3:8, 13-14

Aburahamu yohereje umugaragu we gushakira umuhungu we umugore. Imana yahiriye urugendo rw’umugaragu; imuhuza n’umukobwa wari wujuje ibyifuzo bye: Rebeka.

Uyu mukobwa yahisemo gusiga umuryango we, yemera kujyana n’umuntu atazi. “Bahamagara Rebeka, baramubaza bati ‘Urajyana n’uyu mugabo?’ Arabasubiza ati ‘Turajyana.’”Nubwo yemeye kujyana nawe, ntiyari azi uwari ugiye kumubera umugabo, cyangwa uburebure bw’urugendo bari kugenda. We yizeye gusa amagambo y’uwo mugaragu. Yafashe icyemezo gishingiye ku kwizera gusa.

Undi muntu wagaragaje ukwizera gutangaje ni Rusi. Yapfakaye akiri muto ariko asiga byose; asiga igihugu cye n’umuryango we, akurikira nyirabukwe Nawomi, wari ugiye gusubira mu gihugu cy’iwabo. Nawomi yaramwinginze ngo asigare, ariko Rusi yamusubije ko icyemezo cye ari ndakuka: « …aho uzajya ni ho nzajya…Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye » Rusi 1:16

Esiteri yashyize ubuzima bwe mu kaga, ajya gusaba umwami kurengera ubwoko bwe kandi bitari byemewe. Yoherereje Morodekayi ubu butumwa, « …nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke » Esiteri 4 :16.

Esiteri uvugwa uri Bibiliya agerageza kwinjira i bwami

Yaba Aburahamu, Mose (Abaheburayo 11 :8, 24) na Daniel (Daniel 1 :16) bafashe ibyemezo bikomeye, kandi bari biteguye guca mu kaga ako ari ko kose ku bwo Kwizera Imana gusa.

Icyo natwe dukeneye ni ugushikama ku Mana, tukayizera no mu gihe igisubizo kitagaragarira amaso. Bibiliya itugira inama, nyuma yo kutweka aba bahamya bo kwizera. «…dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose… » Abaheburayo 12 :1-2

Aba bose batugose ku bwo kumaramariza mu bihe bikomeye bakwiye kutubera icyitegererezo muri byose, kuko igihe Imana izaba ibaza iby’umuntu wese, nta rwitwazo ruzaboneka, kuko ibyo tunyuramo bikadutsinda, hari ababinesheje bitwa intwari zo kwizera. Dukwiye gusaba Imana ikatubashisha guhagarara mu Mana neza.